Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Haiti (RWAFPUIV) kuwa gatandatu tariki ya 26 Ukwakira bakoze umuganda. Abo bapolisi bakaba barakoze igikorwa cy’isuku ku cyicaro cy’ubuyobozi bukuru bw’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Haiti (Minustah) ndetse no ku kigo abapolisi b’u Rwanda babamo. Aba bapolisi bakaba barakoze igikorwa cyo gutema ibyatsi bihakikije.
Mu Mujyi wa Jeremie naho hasanzwe hari abapolisi bashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Haiti naho hatewe ibiti, ibi bikaba byari mu rwego rwo kugira ngo uwo Mujyi ukomeze kuba mwiza ariko cyane cyane ari ukugira ngo ibidukikije bikomeze kubungwabungwa.
Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti CSP Peter Hodari akaba yarabwiye abapolisi ko ibi bikorwa byose bakora biba bigamije kubahesha agaciro bo ubwabo ariko cyane cyane bigahesha isura nziza u Rwanda. Akaba yarabasabye gukomeza kwitwara neza baharanira kuba inyangamugayo no guhesha ishema igihugu cyabo.
CSP Peter Hodari akaba yaravuze ko ku nshingano zabajyanye zo gufasha Polisi ya Haiti kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, haniyongereyeho gufasha abaturage b’icyo gihugu kugira ngo bagire imibereho myiza no kwiteza imbere. Ibi bikaba bigaragarira mu bikorwa bakora byo kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, gutera ibiti n’ibindi.
Nk’uko bisanzwe bigenda kuwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi ko mu gihugu cyacu hakorwa umuganda, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Haiti nabo barawukora buri kwezi kugira ngo bafashe abaturage b’icyo gihugu kwiteza imbere.