Kuwa mbere tariki ya 2 Nzeli 2013, abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Haiti (RWAFPUIV) mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, bakomeje ibikorwa by’umuganda. Ikigamijwe muri ibyo bikorwa, ni ugukomeza gufasha abaturage ba Haiti kubaka igihugu cyabo nyuma y’aho gihuye n’ibibazo by’umutekano mucye ndetse n’imyuzure yabaye muri icyo gihugu mu myaka yashize. Uwo munsi ibikorwa byibanzweho, ni ukubaka imiferege y’amazi no guca imiyoboro izafasha kuyobora amazi kugira ngo hirindwe isuri bityo imihanda ntiyangirike.
Bwana Ronald,ni umwe mu bayobozi mu karere ka Jeremie, akaba ari naho igikorwa cy’umuganda cyabereye, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti ukuntu bakomeje gufasha abaturage muri ako gace. Uyu muyobozi yongeyeho ko kugeza ubu, abapolisi b’u Rwanda babaye inshuti z’abaturage ba Haiti, ibyo bikaba biterwa n’ukuntu abo baturage bafashwa mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere no kuzamura imibereho myiza yabo.
Chief Superintendent (CSP) Peter HODARI, ayoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu gihugu cya Haiti (RWAFPUIV), ubwo yagezaga ijambo ku baturage ba Haiti bari bitabiriye nano umuganda w’uwo munsi, yavuze ko gukora umuganda byabaye umuco mu Rwanda.
CSP Peter HODARI yakomeje avuga ko umuganda ufite akamaro gakomeye mu Rwanda kuko kugeza ubu wagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’u Rwanda. Yakomeje avuga ko no mu gihugu cya Haiti abapolisi b’u Rwanda bariyo biyemeje kuwukora kugira ngo bafashe abaturage ba Haiti kubaka igihugu cyabo.
Uretse ibikorwa byo kubungabunga amahoro abapolisi b’u Rwanda bakora muri Haiti, banihaye gahunda y’uko buri kwezi cyangwa ikindi gihe bibaye ngombwa, bazajya bakora umuganda wo gufasha abaturage ba Haiti.