Abapolisi b’u Rwanda 140 barimo ab’igitsinagore 14 bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti, kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kamena bambitswe imidari y’ishimwe kubera ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa bakoze muri iki gihugu.
Ubwo bambikwaga imidari ku cyicaro gikuru ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Haiti(MINUSTAH) i Jeremie, Ssandra Honore uyoboye ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Haiti, yashimye Leta y’u Rwanda kubera uruhare runini u Rwanda rugira mu kugarura amahoro muri Haiti ndetse n’umuhate warwo mu kwerekana uburinganire bw’ibitsina byombi, kubera ko rwohereza umubare ugaragara w’igitsinagore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Yakomeje ashimira abapolisi b’u Rwanda kubera ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaza mu gutunganya imirimo yabo.
Sandra kandi yashimye abapolisi b’u Rwanda kubera ibikorwa by’ingirakamaro bitandukanye bagiye baukora harimo gucunga umutekano w’ahagiye habera imyigaragambyo,ibikorwa by’ubutabazi byaranzwe cyane cyane no gutabara abantu bazahajwe n’ibiza ,gusana ibikorwaremezo nk’imihanda yangijwe n’imvura nyinshi, gutunganya amasoko y’amazi mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’isuku nke ndetse n’ibindi.
Yasoje avuga ko gukora akazi kabo neza byahesheje ishema ingabo z’umunryango w’abibumbye ziri muri Haiti(Minustah) muri rusange n’igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko.
Ku ruhande rw’u Rwanda, uhagarariye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti Chief superintendent of Police (CSP) Peter Hodari, yashimiye buri wese uko yitanze agashyiramo n’imbaraga kugirango aba bapolisi barangize akazi kabo neza, abasaba no gukomereza aho ahubwo bakarushaho.
CSP Hodari akaba yaragize ati ”Muri intumwa z’u Rwanda biryo rero mugomba guhesha ishema n’icyubahiro igihugu cyanyu aho muri hose”.
Yasoje avuga ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje gutanga umusanzu wayo mu kuugarura amahoro mu bindi bihugu aho biri ngombwa.
Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryari ryoherejwe kubungabunga no kugarura amahoro muri Haiti ku itariki ya 4 Nyakanga 2013.
Kinyarwanda
English











