Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), ryatangiye ibikorwa byo kurwanya abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange batabifitiye uruhushya.
Umuvugizi w'Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu mukwabu wo watangijwe mu cyumweru gishize ugamije gufata imodoka zose zikoreshwa mu gutwara abagenzi mu buryo rusange cyangwa gutwara abanyeshuri zitabifitiye uruhushya na bisi zikorera mu ntara zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati:"Byari bimaze kugaragara ko zimwe muri koperative zitwara abagenzi zikora mu buryo bunyuranyije n'icyangombwa (Autorisation de Transport) bahawe ndetse n'imihanda bemerewe gukoreramo, bikabangamira andi makoperative kandi bikanateza akajagari."
Yakomeje agira ati: "Niyo mpamvu ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), twatangije ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza agenga gutwara abantu n'ibintu, imodoka zigera kuri 45 zikaba zimaze gufatwa."
SP Kayigi yavuze ko hari abafata imodoka ntoya cyane cyane izifite imyanya 7, bakazikoresha mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hakaba na bisi zikoreshwa mu mujyi nyamara zifite uruhushya rwo gukorera mu ntara.
Ati: "Uzasanga dufashe urugero nko ku modoka zitwara abagenzi mu ntara y'Iburasirazuba, zifatiye Nyabugogo abagenzi bagiye i Remera cyangwa i Kabuga, zahindukira na none zigafatira i Remera n'i Kabuga, abagenzi berekeza Nyabugogo.
Ni cyo kimwe no kuri bisi zerekeza mu Ntara y'Amajyepfo, usanga zikora nk'izifite uruhushya rwo gukorera mu Mujyi wa Kigali, zifatira abagenzi ahazwi nko kuri Ruliba no ku Gitikinyoni.
Izindi ni imodoka zifashishwa mu gutwara abanyeshuri zitabifitiye uruhushya, ibyo byose biteza akajagari bikanabangamira amakoperative abifitiye uruhushya."