Polisi y’u Rwanda yafashe litiro 37 za Kanyanga n’udupfunyika tw’urumogi tuzwi ku izina rya bule 218, utwa heroyine 13 ndetse n’amapaki 27 y’inzoga zitemewe. Byafatiwe mu mikwabo yakozwe ku itariki 16 Ukwakira 2016 mu duce dutandukanye tw’uturere twa Ngoma, Rwamagana, Nyarugenge na Gasabo.
Ababifatanywe bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi za Rukira, Rubona, Jabana, Rwezamenyo na Gisozi, ndetse n’ibyafashwe niho bibitse, mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kunywa, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, nka kanyanga n’urumogi, uretse kuba ari ibyaha, bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko nta bwenge aba afite.
Yagize ati: "Hari ibinyobwa byinshi umuntu yanywa cyangwa agacuruza byemewe n’amategeko kandi byujuje ubuziranenge. Nta mpamvu rero yo kwiyangiririza ubuzima no gukora ibinyuranyije n’amategeko ku kintu gishobora kurekwa".
Ati: "Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge. Amafaranga abigurwa apfa ubusa kuko iyo bifashwe bimenwa. Ingaruka zabyo ntizigera gusa ku ubinywa, ubitunda cyangwa ubicuruza, ahubwo bidindiza iterambere ry’umiryango we n’iry’igihugu muri rusange˝.
IP Kayigi yakanguriye abatugare kubyirinda kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.
Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.
Iya 594 ivuga ko, umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bw’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva 50,000 kugeza ku 500,000.
Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu. Mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Ingingo ya 595 ihana umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, amuha aho abikoreshereza cyangwa amubonera ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500,000 kugeza kuri miliyoni 5.
Ingingo ya 596 ivuga ko, bitabangamiye ibivugwa mu ngingo ya 220 y’iri tegeko ngenga, umuntu wese ushora umwana mu biyobyabwenge mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.
Kinyarwanda
English










