Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Hafashwe abantu 70 bacyekwaho kwiba amatungo

Mu mezi atatu ashize abantu bagera kuri 70 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu bice bitandukanye by'igihugu byo kurwanya ubujura bw’amatungo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko abafashwe ari abiba amatungo maremare n'amagufi bakanayabaga, abikorezi bayageza aho agurishirizwa, abayagura, abafite amaduka acuruza inyama (boucheries), utubari, amaresitora n’ahandi ziba zagiye kugurishirizwa.

Yagize ati: "Abenshi mu bafashwe bangana na 34 bafatiwe mu Karere ka Muhanga; aho usanga ubujura bw’inka ari bwo bwiganje; 19 bafatirwa mu Karere ka Nyagatare mu gihe abasigaye bafatiwe mu turere twa Kamonyi, Nyanza, Huye na Kicukiro."

Yongeyeho ati: "Byaje kugaragara ko mu gihe cy’amezi atatu ashize, inka 56 zibwe, mu bikorwa Polisi yakoze habasha gufatwa inyama zibwe zipima Kg 900.”

Yagaragaje ko akenshi, abajura bica amatungo bamaze kwiba arimo ihene n'ingurube, bakayagurisha kuri ba nyir’amaduka acururizwamo inyama, mu tubari, mu mahoteli, muri resitora n’ahandi hakorerwa ubucuruzi bwagutse.

Yaburiye abakomeje kwijandika muri ubu bujura ko ibikorwa byo kuburwanya bikomeje hose mu gihugu kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Ati: "Dufite urutonde rw'abandi bacyekwaho kuba bakorana n’abiba amatungo, barimo abacuruza inyama n’abafite utubari n’amahoteli, bagira uruhare mu gutiza umurindi ubu bujura. Hari n'abamotari ndetse n’abashoferi batwara inyama bazipakiriye hafi y’ibihuru, aho amatungo arimo; inka, ihene n'ingurube aba yabagiwe. "

ACP Rutikanga yashimiye abaturage bakomeje gushyigikira ibikorwa byo kurwanya ubu bujura bw’amatungo, batanga amakuru afasha mu gufata abacyekwaho kubugiramo uruhare.

Simbarikure Gaspard, ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), yavuze ko ubujura bw’amatungo buteza ingaruka zitandukanye haba ku buzima ndetse no ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati: “Kuva mu kwezi kwa Nzeri, umwaka ushize hamaze gufatwa tone enye (4t) z’inyama zitari zujuje ubuziranenge, ziratabwa. Turashimira inzego z’umutekano ku mbaraga zishyirwa mu guhangana n’ikibazo cy’ubujura bw’amatungo budahombya gusa aborozi, n’igihugu muri rusange, ahubwo bugira n’ingaruka ku buzima bw’abantu barya inyama z’amatungo yabazwe mu buryo butujuje ubiranenge.”

Ingingo ya 5 y’ amabwiriza N˚DGO/REG/003 yo ku wa 25/04/2022 agenga ubucuruzi bw’inyama mu Rwanda ivuga ko umucuruzi uwo ari we wese wifuza gukora ubucuruzi bugengwa n’aya mabwiriza agomba kubanza kubiherwa uruhushya n’Urwego ngenzuramikorere.

Ingingo ya 30 ivuga ko Inyama zigenewe kuribwa n’abantu zigomba guherekezwa n’icyemezo cy’uko zasuzumwe cyatanzwe n’umugenzuzi w’inyama w’ibagiro zabagiweho kandi wabiherewe uburenganzira. Ibi byemezo amabagiro abikura ku Rwego ngenzuramikorere.

Ingingo ya 166 mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Muri iryo tegeko, ingingo ya 167 ivuga ko ibihano byikuba kabiri; iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.