Abantu 45 bari hagati y’imyaka 20 na 35 y’amavuko, bacyekwaho kwambura abaturage amafaranga bifashishije telefone ngendanwa, bafatiwe hirya no hino mu gihugu mu bikorwa bitandukanye byakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
Beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2024, ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko amayeri bakoresha yamaze kumenyekana, aburira n’abandi bose bakibitekereza kubizinukwa.
Yagize ati: “Ikibazo cyari kimaze iminsi cy’uko biba amafaranga. Abenshi byagiye bibageraho n’ubwo hari bamwe batabashije kubivuga, aho biyitiriraga inzego z’itandukanye zirimo iz’umutekano, ibigo by’Itumanaho ndetse n’ibigo by’Iyobokamana, bagasaba abantu kuboherereza amafaranga babizeza kubaha serivisi zitandukanye zirimo no kubaha impushya zo gutwara ibinyabiziga, nyamara ari abatekamutwe. Turasaba abantu gucika ku muco wa ruswa no kwirinda kohereza amafaranga uko biboneye bahubutse.”
ACP Rutikanga yibukije abaturarwanda ko inzego zitanga serivisi zizwi, abasaba kugira amakenga mu gihe batswe amafaranga n’abaziyitirira kuko birangira bakorewe ubwambuzi, bakabitahura amazi yarenze inkombe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr. Thierry Murangira yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha bitanu bihanishwa igihano cyo kuva ku myaka 2 kugeza ku 10.
Yagize ati: “Bakurikiranyweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo no kwiyitirira urwego rw’umwuga, cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa, bihanwa n’ingingo ya 179, iya 224 n’iya 281 z’ Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, icyaha cyo Kudasobanura inkomoko y’umutungo gihanwa n’ingingo ya 9 y’Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa hamwe n’icy’Iyezandonke gihanwa n’ingingo ya 29 y’itegeko nº 75/2019 ryo ku wa 29/01/2020 rikumira kandi rihana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi.
Yakomeje ati: “Bari bariyise izina ‘Abameni’ bakoreraga mu dutsinda duto, bafite uburyo bumvikanyeho, bagakoresha amayeri atandukanye bashuka abaturage bakabambura amafaranga bifashishije telefone. Harimo n’Abajenti ba Kompanyi z’Itumanaho babafashaga kubikuza vuba vuba, amafaranga bagahita bayohereza aho bavuganye.”
Umuvugizi wa RIB, yavuze ko habanje kubaho igenzura ku mikorere yabo kugira ngo bafatirwe rimwe mu rwego rwo kwirinda ko babasha kwihisha, aho byagaragaye ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Nyakanga uyu mwaka, hagendewe ku birego byabatanzweho, hari hamaze kwibwa arenga miliyoni 424Frw.
Yasabye abaturarwanda kujya bagira amakenga, bakumva hari utangiye gukina n’amarangamutima yabo ashaka kubashuka ngo abatware amafaranga muri ubwo buryo bakamwima amatwi.
Charles Gahungu, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Serivisi z’Ikoranabuhanga mu rwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), yavuze ko ahanini abagaragara muri ibi byaha bifashisha Simcards zitababaruyeho.
Yibukije abantu ko simcard ari umutungo w’umuntu ku giti cye, atagomba gutiza undi muntu kuko ashobora kuyikoresha ibyaha bikaba byabarirwa kuri nyirayo, avuga ko kandi kuyibaruzaho ku muhanda bitemewe, ahubwo bikorerwa mu nyubako zibishinzwe.