Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze kwizihiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by'umugore mu Ntara y'Amajyaruguru ku itariki ya 26 Nyakanga, yabasabye kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kubaka umuryango mwiza urangwa n'ubwumvikane hagati y'umugabo n'umugore, bagashyira hamwe bagamije iterambere ry'umuryango wabo n'iry'Igihugu.
Yabwiye abaturage ko mu bitera amakimbirane mu miryango harimo gusasegura imitungo, ubusinzi, ubuharike, kutubahana, kunywa ibiyobyabwenge, gucana inyuma no kutuzuza inshingano ku bashakanye.
Yagize ati,"Kwirinda amakimbirane ni ishingiro ry'amahoro mu muryango n'iterambere ryawo. Iyo adakemuwe mu maguru mashya ateza umutekano muke mu muryango; kandi uko kumvikana guke kw’abawugize guhungabanya ituze ry’abaturanyi babo. Ni byiza rero kuyirinda; kandi igihe habaye ibibazo; dore ko nta zibana zidakomanya amahembe, bigashakirwa umuti mu bwumvikane."
Yasoje asaba ababyeyi kurera abana babo neza no kubatoza isuku bakiri bato.
Yaravuze ati:”Umwana wahawe uburere bwiza, bumubera umusingi w’ubuzima bw’ejo hazaza bityo akabera ishema umuryango n’igihugu muri rusange, abikesha uburere bwiza yahawe n’ababyeyi, kandi umubyeyi wareze neza nawe aterwa ishema no kubona abo yabyaye bamuhesha ishema mu bandi.”
Ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage hagamijwe ubufatanye mu gukumira ibyaha mu karere ka Musanze Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira, yibukije abo baturage ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; hanyuma abasaba kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no guha Polisi amakuru atuma gikumirwa.
Yagiriye inama abari aho yo kwitabira umugoroba w’ababyeyi agira ati:"Ni urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo abantu bafitanye no kubishakira umutu urambye. Ntureba gusa abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe babitekereza; ahubwo ufitiye akamaro buri wese kubera ko ibibazo bishobora kuvuka hagati y’abantu b’ibyiciro byose n’ingeri zose."
CIP Ntiyamira yagarutse ku ngaruka z’amakimbirane agira ati," Umuryango urangwamo amakimbirane ntushobora gutera imbere kubera ko nta mahoro no kujya inama biwubarizwamo. Igihe abantu bagiranye ibibazo, bakwiye kubiganiraho mu mutuzo bagamije kubishakira umuti urambye, byabananira, bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure."
Yakomoje kandi ku bubi bw’ibiyobyabwenge agira ati:" Bigabanya ubushobozi bw’umubiri no gutekereza by’umuntu ubinywa ku buryo nta cyo yimaririra. Bimutera kandi gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Murasabwa rero kwirinda kubyishoramo no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo mutungire agatoki Polisi y’u Rwanda ababikora."
Yasoje abasaba kurwanya inzoga z'inkorano n’izitujuje ubuziranenge, gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no kutemera ko hari umuntu n'umwe wabasubiza inyuma.
Kinyarwanda
English











