Gutangira amakuru ku gihe bivuze ko ugomba kugira uwo mutima wo kuyatanga no kuyashaka kandi ukanamenya uwo uyaha ndetse n'impamvu uyamuha.Mu bantu haba urunturuntu nk'uko umugani wa kinyarwanda ubivuga; kuko abantu babana, siko bose baba bakora ibintu bigororotse cyangwa se binogeye abandi. Niyo mpamvu habaho amategeko arengera kandi anahana n’abanyuranyije n’umurongo ngenderwago ushyirwaho n’ubuyobozi bw’igihugu biciye mu mategeko.
Polisi y'u Rwanda rero ntihwema gukangurira abaturarwanda kuba maso bakareba aho bari hose niba ibikorwa byose bihakorerwa bitabangamiye bagenzi babo n’amategeko ndetse na bo ubwabo batiyibagiwe, kuko iyo abantu benshi babikangukiye, niho ubona ibyaha bimenyekana hakiri kare bikavugwa hanyuma kubigenza bikoroha; abagizi ba nabi cyangwa abanyabyaha muri rusange bagafatwa.
Umuturage rero ashobora gukeka ko ibintu abantu batandukanye barimo gukora biri mu nzira zerekeza ku gukora icyaha, icyo gihe atanga amakuru ku nzego z'umutekano zimwegereye, cyangwa se iz'ubuyobozi bundi bwite bwa Leta ndetse no kugisha inama bagenzi be b'inyangamugayo uko yabyifatamo.
Ubu noneho biroroshye kuko hagiye inzego za Community Policing (CPCs) kugeza ku nzego z'ibanze ku rwego rw’umudugudu zikorazana n'abaturage umunsi ku munsi ku bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha. Izo nzira zo gukumira ubugizi bwa nabi zijyanye n'icyitwa kuba ijisho rya mugenzi wawe, ari nayo nzira nziza yo kwibumbatirira umutekano cyane cyane duhera aho dutuye mu midugudu.
Twese tuzi ko ibyaha bikorerwa mu bantu, bigakorwa n'abantu ndetse bigakorerwa abantu: niyo mpamvu tuvuga tuti, amakuru kuri ibyo byaha bikorwa abantu bamwe babireba bakabyirengagiza aribyo bivamo kumenyera kugira nabi no kugirirwa nabi ukagirango ni ikintu kidashobora guhinduka.
Polisi y’u Rwanda iributsa Abanyarwanda bose ko bigomba rero kurwanywa hakiri kare abantu batarabimenyera, Twange kumenyera ikibi ahubwo tukirwanye kuko dufite ubwo bushobozi duhabwa n’ubuyobozi bwiza ari nabwo budushyiriraho uburyo bwakorohera buri wese ufite wa mutima wo kwicungira umutekano ariko abigizemo uruhare.
Abagizi ba nabi iyo babonye ko abaturage bahagurukiye gukurikirana ibikorwa bibera hafi yabo kandi bagamije kuvumburamo iby'ubugizi bwa nabi cyangwa se ibibangamiye umutekano n’ibinyuranyije n’amategeko, banatangira amakuru ku gihe, nabo bacika intege.
Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ihamagarira buri Muturarwanda kwima abanyabyaha icyuho cyo gukora nabi, ahubwo bakababuza amahwemo babakurikiranira hafi bafatanyije n'inzego zose bireba kandi bagasangira amakuru ku kintu cyose kibangamiye umutekano.
Nta bufatanye nta mutekano kandi udahari nta terambere rishoboka, niyo mpamvu gutangira amakuru ku gihe hagamijwe kuwubungabunga ari inshingano ya buri wese kuko ntawe utawukeneye.
Kinyarwanda
English











