Gutangira ku gihe amakuru ajyanye no kwishora mu biyobyabwenge byatumye Polisi mu karere ka Burera ifata amaduzeni 120 ya Kick Waragi; abari bikoreye izi nzoga zitemewe mu Rwanda bakaba bagishakishwa kuko bazikubise hasi bariruka ubwo Polisi yabahagarikaga mu ijoro ryo ku wa 13 z’uku Kwezi bageze mu kagari ka Bukwashuri, mu murenge wa Kivuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abateshejwe izi nzoga bari bazikuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; kandi ko usibye izo nzoga za Kick Waragi banateshejwe litiro 210 za Kanyanga.
Yashimye abatanze amakuru yatumye zifatwa; aboneraho gusaba abatuye iyi Ntara kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; kandi buri wese akagira uruhare mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu ndetse n’icuruzwa ryabyo atanga ku gihe amakuru yerekeye ababikora.
Ubutumwa bwe yabukomeje agira ati,"Mu biganiro Polisi itanga hirya no hino mu Ntara y’Amajyaruguru ikangurira abayituye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; ariko na n’ubu bamwe banze kubicikaho. Abirengagiza ingaruka bigira ku babinywa bagashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza baragirwa inama yo kubireka kuko inzego zibishinzwe zahagurukiye kurwanya ibikorwa byo kubicuruza, kubinywa no kubikoresha."
CIP Twizeyimana yagaragaje ingaruka kwishora mu biyobyabwenge agira ati,"Umuntu ufatanywe urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge arafungwa; kandi agacibwa ihazabu. Ibiyobyabwenge bitera ubukene kubera ko iyo bifashwe biramenwa, ibindi bigatwikwa. Bitera kandi uburwayi butandukanye butuma ubinywa adakora ngo yeteze imbere."
Yagize kandi ati," Abanywi b’ibiyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya rubanda. Ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge. Buri wese arasabwa kwiha umukoro wo kugira uruhare mu gukumira no kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu n’icuruzwa ryabyo atanga ku gihe amakuru yerekeye ababyishoramo."
Yavuze ko gifatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
CIP Twizeyimana yakomoje ku bihano bihabwa abahamwe n’ibyaha byo kwishora mu biyobyabwenge; agaragaza ko kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











