Ku cyumweru tariki 19 Ugushyingo uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yafashe udupfunyika tw’urumogi ( ibyo bakunze kwita Bule) turenga 12 000 biturutse ku kumenya ku gihe amakuru yerekeranye n’iyinjizwa ryarwo mu gihugu.
Udupfunyika 6 258 twafatiwe mu karere ka Rubavu. Twakuwe mu bwiherero bw’uwitwa Ndayishimiye Eric utuye mu kagari ka Busigari, mu murenge wa Cyanzarwe.
Utundi dupfunyika 5 966 twafatiwe mu kagari ka Rusagara, mu murenge wa Gakenke, muri Gakenke. Polisi yafashe ukekwa kuba ari nyirarwo witwa Ntacyobazimaza Aboubakar, uyu akaba yari arukikiye ubwo yafatwaga ahetswe kuri moto.
Kuri uwo munsi kandi mu kagari ka Gasagara, mu murenge wa Rusororo, muri Gasabo Polisi yahafatiye uwitwa Mutabaruka Gaston afite udupfunyika tw’urumogi 360.
Polisi ikomeje gushaka Ndayishimiye kubera ko atari iwe mu rugo ubwo yafatiraga urumogi mu bwiherero bwe. Ntacyobazimaza afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke, naho Mutabaruka afungiwe ku ya Rusororo; ndetse urumogi bafatanywe ni ho ruri.
Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya yibukije ingaruka zo kunywa no gucuruza urumogi n’ibindi biyobyabwenge agira ati," Nk’uko byitwa, bitesha ubwenge ababinywa. Akenshi usanga abakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana baba banyoye ibiyobyabwenge."
IP Gakwaya yongeyeho ko gushora amafaranga mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ari ukwikururira ubukene kubera ko iyo bifashwe birangizwa, ubifatanywe agafungwa; kandi agacibwa ihazabu; bityo agira abantu inama yo kwirinda ikiyobyabwenge aho kiva kikagera.
Yagize ati,"Kunywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge bigabanya ubushobozi bwo gutekereza ndetse n’ubw’umubiri ku buryo umuntu ananirwa gukora ibyakabaye bimuteza imbere. Ababinywa bakora ibyaha bitandukanye bitewe nuko nta bwenge baba bafite. Muri make, ni byo biba bibakoresha. Ababyinjiza mu gihugu, ababitunda, ababicuruza n’ababikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi baragirwa inama yo kubihagarika bagakora ibindi byemewe n’amategeko."
Yashimye abatanze amakuru yatumye hafatwa urwo rumogi rungana n’udupfunyika turenga 12 000; aboneraho gusaba buri wese kwirinda ibyaha no gutanga umusanzu mu kubikumira atungira agatoki Polisi ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.
Kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Urumogi ruri mu bintu bifatwa nk'ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo, mu mugereka waryo wa I.
Kinyarwanda
English











