Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gutangira amakuru ku gihe byatumye babiri bafatanwa arenga miliyoni bari bibye

Higiro Jackson na Gatabazi Robert  bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ririma, mu karere ka Bugesera nyuma y’aho Polisi ibafatanye Miliyoni n’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda bakekwa kuba bari bakimara kwiba umucuruzi witwa Hakizimana  Jean Marie Vianney  ucururiza mu isantere ya Nyabagendwa, mu murenge wa Rilima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean de Dieu Kayihura yavuze ko ifatwa ry’aba bombi ryatewe n’uko abaturage bamenyesheje  Polisi  ubwo bujura bukimara kuba.

Yavuze ko ibyangombwa bya Higiro bigaragaza ko atuye  mu karere ka Kicukiro; naho ibya Gatabazi bikagaragaza ko atuye mu ka Gasabo.

Yagize ati,"Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba bombi binjiye mu iduka rya Hakizimana ubwo yari asohotse; hanyuma biba ariya mafaranga bayakuye aho yari yayashyize (muri Turuware). Nyiri iduka akimara kwibwa yabibwiye abari aho hafi. Umwe mu babonye abo bagabo binjira mu iduka rye yamubwiye ko  bashobora kuba ari bo bamwibye;  kandi ko yibuka ibara ry’imyenda bari bambaye."

IP Kayihura yakomeje agira ati,"Hakizimana yahise abimenyesha Polisi; ariko na bo bashyiraho akabo bagerageza kubashaka. Polisi yahise ihagera,  ishaka abibye uwo mucuruzi; bidatinze ifata aba bombi bagiye kurira moto bafite ayo mafaranga yose, iyasubiza nyirayo."

Yagiriye inama  abaturage muri rusange yo kwirinda kubika amafaranga menshi mu ngo  kuko bishobora kubaviramo kwibwa; kandi abasaba kumenyesha vuba Polisi  igihe bibwe cyangwa bakorewe ibindi binyuranyije n’amategeko.

Yashimye abatuye n’abakorera ubucuruzi mu isantere ya Nyabagendwa  kuba baramenyeshe Polisi ubwo bujura bukimara kuba; aha akaba  yaragarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,"Bituma ibyaha bikumirwa; kandi  bituma ababikoze bafatwa vuba."

Nyuma yo gushyikirizwa Miliyoni irenga yari yibwe, Hakizimana yashimye Polisi agira ati,"Ndashimira cyane Polisi  ku mbaraga nyinshi yakoresheje mu gushaka abanyibye kugeza ibafatanye amafaranga banyibye irayanshyikiriza. Ndayishimira ukuntu yita ku kibazo cy’umuturage kugeza gikemutse."

Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha  mu Rwanda.