Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gutanga no kwakira ruswa bigira ingaruka ku bukungu no k’ubifatiwemo

Polisi y’u Rwanda iributsa abanyarwanda ko ruswa no kunyereza ibya rubanda ari intandaro y’ubuzima bubi, gutakaza icyizere n’indangagaciro z’abantu n’umuco wabo, ko ruswa itera ubukene, ikamugaza, amaherezo ikica abantu n’igihugu cyose. Kuyikumira no kuyirwanya rero bikaba bisaba gushyiraho ingamba zihariye kandi zihamye.

Mu ngamba zashyizweho na Polisi y’u Rwanda, harimo gushyiraho Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ruswa (Anti-corruption Unit), ikanafatanya n’abafatanyabikorwa bayo barimo urwegorw’Umuvunyi, Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB).

Mu rwego rwo gukomeza kuyirwanya, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango, ku itariki ya 11 Mata yataye muri yombi umugabo witwa Ntivuguruzwa Eliezel w’imyaka 50 wari utwaye moto ifite Pulaki RB 774S, ubwo yageragezaga guha ruswa y’ibihumbi mirongo itatu by’u Rwanda (30.000Frw) umupolisi, kuko yari afashwe nta ruhushya rwo gutwara moto ndetse n’ubwishingizi agira, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango, mu gihe dosiye ye igikorwa ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yasabye abaturage kwirinda guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya kuko ubifatiwemo ahanwa.

Yavuze ati:” Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda, ikibigaragaza ni uko n’umupolisi uyifatiwemo wese abihanirwa, byaba ngombwa akirukanwa muri Polisi y’u Rwanda. Abaturage bose nabo rero bakwiye kuyirinda, bakubahiriza amategeko, n’ufatiwe mu cyaha agakurikiza icyo itegeko rivuga aho gushaka gutanga ruswa.”

CIP Hakizimana yashimye imyitwarire y’uyu mupolisi kuko yahesheje ishema Polisi y’u Rwanda agaharanira n’indangagaciro zayo.

Yakanguriye abanyarwanda kuba inyangamugayo, bakamenya ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, anasaba buri wese gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha, anaboneraho umwanya wo gusaba abafite ibinyabiziga ko bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse bakareba ko ibinyabiziga byabo byujuje ibisabwa n’amategeko.

Ingingo  ya  641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha undi impano cyangwa indonke iyo ari yo yose kugira  ngo  amukorere cyangwa  akorere  undi  muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano  ze,  ahanishwa  igifungo  kirenze imyaka  itanu  (5) kugeza  ku  myaka  irindwi (7),  n’ihazabu  y’amafaranga  y’u  Rwanda yikubye  inshuro  kuva  kuri  ebyiri (2) kugeza ku  icumi  (10)  z’agaciro  k’indonke  yatanze cyangwa yashatse gutanga.