Biragaragara ko ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo gushakisha moto zibwe no gufata abakekwaho ubujura bwazo bikomeje kubyara umusaruro.
Ni muri urwo rwego mu minsi ishize hari moto ebyiri (2) zibwe ba nyirazo bagatanga ibirego kuri za sitasiyo za Polisi zibegereye, Polisi nayo igatangira kuzishakisha none ku itariki ya 15 Mata izo moto zikaba zarafashwe ku bufatanye bwa Polisi n’amakoperative y’abamotari, zigafatirwa mu murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, naho abakekwaho ubujuwa bwazo bakaba ari Munyakazi Emmanuel, Sekamana Isdore na Uwizeye Damien.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu asobanura uko izo moto zibwe n’uko zafashwe yavuze ko ku itariki ya 8 Mata, umumotari witwa Kamondo Isaie ukorera mu Karere ka Ruhango yaparitse moto ifite ibirango RD 983 M agiye gufata amafunguro mu buriro buri mu gace k’ubucuruzi ka Kinazi, agarutse asanga bayibye.
Kamondo yahise abimenyesha Polisi, ku bufatanye n’abandi bamotari iyo moto yahise itangira gushakishwa, iza kuboneka mu murenge wa Gisozi itwawe na Munyakazi ukekwaho kuba ari nawe wari wayibye.
Polisi yahise itumaho nyirayo (Kamondo), irayimusubiza, naho Munyakazi ahita atabwa muri yombi.
SSP Hitayezu yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi moto iboneka n’uwayibye agafatwa.
Yagize ati”Imikoranire myiza nk’iyi yatumye dufata moto nyinshi zari zaribwe, ndetse n’abazibye batabwa muri yombi. Ni ikigaragaza ko ubukangurambaga dukora butanga umusaruro.”
Mu murenge wa Gisozi kandiku itariki ya 15 Mata naho Polisi yahafatiye abagabo babiri Sekamana na Uwizeye barimo guhambura moto bayivanamo ibyuma babishyira mu yindi, bikaba bikekwa ko ari inyibano.
SSP Hitayezu yavuze ko aba nabo bafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage nyuma yo kubona abo bagabo bombi bahambura motobakagira amakenga, ubu Polisi ikaba iri gukora iperereza ngo hamenyekane nyiri iyo moto.
Kinyarwanda
English











