Mu byo Polisi y’u Rwanda yakoze ku itariki 22 Gicurasi z’uku Kwezi; uyu ukaba ari umunsi wa munani w’Ukwezi kw’ibikorwa byayo by’uyu mwaka ; harimo ibiganiro ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge yagiranye n’urubyiruko rw’abanyeshuri rugasa 4000 rwiga mu Bigo bitanu.
Abigishijwe ububi bwabyo harimo abagera kuri 800 biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kabare ruherereye mu karere ka Ngoma; abasaga 1000 biga mu rwa Ndora ruri mu karere ka Gisaraga, n’abarenga 500 biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Munyana rubarizwa mu karere ka Gakenke.
Abandi banyeshuri bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge harimo abasaga 900 biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kigogo ruri mu karere ka Gicumbi , n’abarenga 900 biga mu Kigo cy’amashuri cya Ste Bruno kibarizwa mu karere ka Rusizi.
Mu kiganiro yagiranye n’abiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabare, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda yababwiye ko urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Muriture, Chief Warage na Suzie ari byo kugeza ubu biri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge mu Rwanda kubera ko birengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; bikaba kandi bifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bibigize; nk’uko biteganywa n’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.
Yabwiye kandi abo banyeshuri ko ku rutonde rw’ibiyobyabwenge hiyongeraho Kole na Lisansi (kubihumeka).
Yagize ati,"Hari bamwe mu rubyiruko bagenzi banyu batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge ku buryo biviramo bamwe kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina n’izindi ngaruka zirimo kureka ishuri no kuba ababyeyi imburagihe. Ubwo mumenye ingaruka zo kubyishoramo mubyirinde; kandi mube abafatanyabikorwa mu gukangurira urundi rubyiruko, ndetse n’Umuryango nyarwanda muri rusange kubireka no kubyirinda ."
SSP Mutaganda yababwiye kandi ati," Ntushobora gutsinda mu ishuri; cyangwa ngo ugire icyo wigezaho mu buzima unywa ibiyobyabwenge. Mwirinde icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera kuko kigabanya ubushobozi bw’umubiri no gutekereza. Kunywa ibiyobyabwenge ntibituma umuntu yibagirwa ibibazo asanganywe nk’uko bamwe bibwira cyangwa babeshywa; ahubwo byongera ibindi bibazo ku buryo bigera n’aho bamwe bivutsa ubuzima."
Ubu butumwa ni bwo bwahawe abanyeshuri biga mu Bigo by’amashuri byo muri Gisaraga, Gakenke, Rusizi na Gicumbi kuri uwo munsi.
Kinyarwanda
English











