Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’inzego z’umutekano, ku itariki 27 Mata uyu mwaka bagiranye inama n’abatuye Umurenge wa Gisenyi, babakangurira kwirinda no gufatanya gukumira ibyaha byose aho biva bikagera.
Mu babaganirije harimo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, n’Umuyobozi w’aka karere Sinamenye Jeremie
Mu kiganiro yagiranye na bo, ACP Karasi yababwiye ko magendu, ubujura no kwishora mu biyobyabwenge byiganjemo urumogi biza ku isonga mu byaha bibera hirya no hino muri aka karere.
Yagize ati,"Abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge mu gihugu banyura mu nzira zitemewe; kandi ntihaboneka Abapolisi bo gushyira muri buri metero kugira ngo bakumire ibyaha by’uburyo bwose. Ibi biha buri wese umukoro wo gufatanya kubikumira; kandi nta kigoranye kirimo kubera ko ababikora ari abavandimwe, inshuti n’abaturanyi banyu."
ACP Karasi yakomeje agira ati, "Abenshi mu bakora ibi byaha barafatwa bagashyikirizwa Ubushinjacyaha. Ifatwa ryabo rishoboka bitewe n’amakuru atangirwa ku gihe na bamwe muri mwe bazirikana ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye; bityo bakagira uruhare mu gukumira icyawuhungabanya cyose."
Yagarutse ku ngaruka za magendu agira ati,"Amafaranga ava mu misoro akoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amateme, ibitaro, amashuri, amashanyarazi, ibiro by’Ubuyobozi ku nzego zitandukanye, ibibuga by’indege, n’ibindi. Murumva ko iyo ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu bidasoze ayo mafaranga ataboneka; ibyo bikaba bidindiza iterambere n’ubukungu by’igihugu."
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yabwiye abo baturage ko kunywa ibiyobyabwenge bigabanya ubushobozi bw’umubiri no gutekereza ku buryo umuntu agera ubwo ananirwa gukora imirimo yakoraga mbere yo gutangira kubinywa; aho asigara ari uwo gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana bitewe n’uko nta bwenge n’umutimanama aba afite. Abishora mu biyobyabwenge; ndavuga ababyinjiza mu gihugu, ababitunda babikwirakwiza hirya no hino mu gihugu, ababicuruza n’ababikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi barasabwa kubireka. Abavunira ibiti mu matwi bagakomeza kubikora bamenye ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa babihanirwe."
Yababwiye kandi ati, "Kwishora mu biyobyabwenge ni ukwikururira ubukene kubera ko iyo bifashwe birangizwa, ubifatanywe agafungwa, kandi agacibwa ihazabu. Murumva ko amafaranga abishorwamo apfa ubusa, nyamara yakabaye ashyirwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu."
ACP Karasi yakomoje ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati," Bituma Polisi n’izindi nzego ikorana na zo zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko; hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira, kandi zigafata vuba ababikoze."
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’aka karere yagize ati,"Polisi ntiyabera hose icya rimwe ngo ibashe gukumira ibyaha byose. Kubikumira no kubirwanya bisaba ubufatanye bwa buri wese; bityo, amakuru yatuma ibyaha biburizwamo no gufata ababikoze agomba gutangirwa ku gihe."
Yashimye abatuye akarere ka Rubavu muri rusange ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano, ariko kandi abasaba kuba ijisho ry’umutekano kugira ngo bafatanye kurwanya no gukumira icyawuhungabanya.
Kinyarwanda
English











