Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego ikomeje ibikorwa byo kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge ifata ababyinjiza mu gihugu, ababitunda, ababicuruza n’ababikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi; ibyo bikaba bijyana no gukangurira umuryango nyarwanya kwirinda kubyishoramo ibabwira ingaruka zabyo.
Ni muri urwo rwego ku itariki 14 Nzeri uyu mwaka yafashe ibiro 230 by’urumogi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage; rukaba rwarafatiwe mu kagari ka Nengo, ho mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Ruvabu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko abarwinjije mu gihugu bari barukuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; kandi ko baruhinjije bakoresheje ubwato baciye mu Kiyaga cya Kivu.
Ifatwa ry’ibi biro 230 rije rikurikira ibindi 360 byafatiwe mu karere ka Kirehe ku itariki 13 z’uku kwezi; ababifatanywe bakaba bareretswe abaturage mu biganiro bagiranye n’inzego z’umutekano n’iz’ibanze.
CIP Kanamugire yavuze ko abari bapakiye ibyo biro 230 mu bwato babonye Polisi bariruka; kandi ko bibitse kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe ikomeje gushaka abaruteshejwe.
Yagize ati, "Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Nk’uko byitwa bitesha ubwenge uwabinyoye. Igikurikiraho akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana bitewe n’uko nta bwenge aba afite."
Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge bitera igihombo ubishoramo amafaranga kubera ko umuntu ubifatanywe afungwa, ndetse agacibwa n’ihazabu; kandi n’ibiyobyabwenge yafatanywe bikangizwa.
CIP Kanamugire yashimye abaha Polisi amakuru atuma ifata ibiyobyabwenge. Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati," Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibinyuranyije n’amategeko; bityo zikabikumira, ndetse zigafata ababikoze."
Yibukije ko kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











