Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvénal Marizamunda, yavuze ko guhuriza hamwe imbaraga kw’inzego zitandukanye zaba iza Leta, iz’abikora ndetse n’abaturage muri rusange, ari bwo buryo bwiza bwo gukumira no kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’irindi ritandukanye mu gihugu.
Ibi yabigarutseho, none tariki ya 20 Ugushyingo, mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi itanu kw’ihohoterwa, aya mahugurwa akaba yaraberaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi ry’I Gishali (PTS) riri mu karere ka Rwamagana.
Aya mahugurwa y’icyiciro cya 2, yari yitabiriwe n’abantu 90, barimo abapolisi 15, abaganga, abaforomo n’abandi bakora kwa muganga, abasoje aya mahugurwa bakaba baratoranyijwe hirya no hino mu gihugu.
Ibi, bikaba biri muri gahunda ndende y’igihugu yo gukwirakwiza ikigo Isange One stop Centre hirya no hino mu gihugu.
DIGP Marizamunda yavuze ko, ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore ari ikibazo mu bihugu byinshi by’isi, aha akaba yakomeje yerekana ko, imibare itangwa n’umuryango Mpuzamahanga wita ku bibazo by’abana (UNICEF) igaragaza ko, umubare w’ abagore bahitanwa cyangwa bamugazwa n’ihohoterwa uruta uw’abahitanwa n’indwara ya Kanseri, malariya, impanuka zo mu muhanda, intambara byose ubiteranyije.
Yagize ati: “Kugira ngo iki kibazo kibashe kubonerwa umuti, bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye zaba iza leta cyangwa iz’abikorera ku giti cyabo. Niyo mpamvu ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’u Rwanda, hatangijwe aya mahugurwa ahuza abapolisi, abaganga n’abandi bakora kwa muganga kubera ko aribo bahura kw’ikubitiro n’abakorewe ihohoterwa.”
Mugeni Musara Catherine, umuyobozi w’Ishami rishinzwe porogaramu zigenewe abaturage, muri RBC, yashimye ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima muri gahunda yo gukumira no kurwanya ihohoterwa ndetse no gushakira ubufasha abakorewe ihohoterwa.
Yagize ati: “Gukwirakwiza ikigo Isange One stop Centre hirya no hino mu gihugu bimaze kugira umusaruro ugaragara ndetse byafashije ku buryo bugaragara abaturage, ndashima Polisi y’u Rwanda kuko yabaye ku isonga kugira ngo ibi bibashe kugerwaho.”
Abasoje aya mahugurwa bagaragaje ko aya mahugurwa yari ingirakamaro ndetse banasaba ko, yajya ategurwa kenshi ndetse n’abandi baganga bakora ku bigo nderabuzima bakaza kuyakuramo ubumenyi.
Gahunda yo gutangiza Ikigo Isange One Stop Centre, yatangijwe ku ku bitaro bya Polisi byo ku Kacyiru, na nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, aha hakaba hari mu 2009.
Kugeza ubu, mu gihugu hose harabarurwa Isange One Stop Centre 17, zikaba ziri mu bitaro by’uturere hirya no hino mu gihugu. Gahunda Polisi y’u Rwanda ifite ibifashijwemo n’izindi nzego ni uko, ikigo nk’iki kigezwa mu bitaro by’uturere twose tw’igihugu.
Kinyarwanda
English











