Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Ruraremara, ku itariki 29 Kanama uyu mwaka yagiranye ikiganiro n’abatuye akagari ka Nyabitare, mu murenge wa Nyarubuye; abakangurira kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gufatanya kubikumira nk’uruhare rwabo mu kubungabunga no gusigasira umutekano.
Yabwiye amagana y’abatuye aka gace bitabiriye inama rusange bagiranye n’inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarubuye ko ubujura no kwishora mu biyobyabwenge biza ku isonga mu byaha bikorerwa hirya no hino muri aka karere.
Yagize ati,"Abinjiza urumogi n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu baca ahantu hatemewe n’amategeko; kandi Polisi ntiyabera hose icyarimwe ngo ikumire ibyaha byose. Ibyo biha buri wese umukoro wo gufatanya kubikumira. Icyo musabwa ni ukwirinda ibyaha no kuyitungira agatoki abo mubikekaho."
SP Rutaremara yakomeje agira ati, "Abenshi mu bakora ibyaha barafatwa bagashyikirizwa Ubushinjacyaha. Ifatwa ryabo riterwa ahanini nuko bamwe muri mwe baba batanze ku gihe amakuru. Kumenyesha Polisi ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo igikumire bikwiriye kuba intego ya buri wese."
Yabwiye kandi abo baturage ko ibiyobyabwenge bigabanya ubushobozi bw’umubiri no gutekereza bw’ubinywa ku buryo ananirwa gukora ibimuteza imbere; kandi ko bitesha ubwenge ababinywa; hanyuma bagakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana bitewe nuko nta bwenge n’umutimanama baba bafite; bityo abasaba kwirinda kubyishoramo.
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati," Bituma Polisi n’izindi nzego ikorana na zo zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko; hanyuma zigafatanya kubikumira no gufata ababikoze."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Musonera Anselme yashimye Polisi ku nama yagiriye abatuye akagari ka Nyabitare, abasaba kuzikurikiza kugira ngo bakomeze kugira umutekano no gutera imbere.
Musonera yababwiye ko umutekano ari ishingiro ry’amajyambere arambye; hanyuma abasaba gukora neza amarondo kugira ngo bakumire icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya.
Kinyarwanda
English










