Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gukumira ibyaha binyuze mu mikino: Polisi muri Rutsiro yakinnye n’abatwara abagenzi kuri moto

Imikino n’imyidagaduro ni bimwe mu byo Polisi y’u Rwanda ikoresha mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha; ubwo busabane n’abaturage bukaba butuma barushaho kuyibonamo no kuyizera; bityo bagafatanya na yo mu bikorwa by’iterambere no kubungabunga umutekano.

Ni muri urwo rwego ku itariki 4 Nyakanga uyu mwaka mu karere ka Rutsiro habaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje Abapolisi b’u Rwanda bakorera muri aka karere n’abatwara abagenzi kuri moto bakorera muri Zone ya Gihango bibumbiye muri Cooperative Taxi Moto Rutsiro – Icyizere (COTAMORU – Icyezere ) , uwo mukino ukaba wararangiye nta gitego kinjiye ku mpande zombi. 

Uwo mukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri mu kagari ka Kabiraho, ho mu murenge wa Mushubati. Witabiriwe n’abaturage bagera kuri 600. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere, Niyonzima Tharcisse ari mu bayobozi baje kwihera ijisho uwo mukino.

Nyuma yawo, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza yagiranye ikiganiro n’abawitabiriye abakangurira kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batangira ku gihe amakuru atuma bikumirwa .

Yakomoje ku kamaro k’imikino nk’iyo ihuza Polisi y’u Rwanda n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage agira ati,"Bishimangira imikoranire myiza yayo n’abaturage; kandi uko gusabana ni ishingiro ry’ubufatanye mu kubungabunga umutekano no gukumira icyawuhungabanya cyose."

SP Kagenza yibukije abari aho ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; bityo ko buri wese akwiye kuba ijisho ryawo n’irya mugenzi we, igihe amenye amakuru yerekeye icyawuhungabanya akayamenyesha vuba Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe kugira ngo gikumirwe.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere yakanguriye abo batwara abagenzi kuri moto kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.

Yababwiye ati," "Nimwubahiriza amategeko abagenga muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano w’abakoresha inzira nyabagendwa; kandi muzaba murengeye ubuzima bwabo."

Mu bindi SP Kagenza yasabye abo batwara abagenzi kuri moto harimo guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi ubifitiye ububasha no kwambara ingofero yabugenewe (Kasike); kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.

Yababwiye ati,"Kubahiriza amategeko y’umuhanda biri mu nyungu zanyu n’abandi bawukoresha. Mwibuke ko iyo impanuka ibaye idatoranya; ishobora namwe kubahitana cyangwa ikabakomeretsa."

Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere yasabye abitabiriye uwo mukino kwirinda ibyaha no gutangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira icyahungabanya ituze, amahoro  n’umutekano by’abaturage ndetse n’icyabangamira iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.

Mu ijambo rye, Umuyobozi  wa COTAMORU – Icyezere, Ntamugabumwe Matthieu yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rutsiro ku busabane yagiranye na bo binyuze mu mukino w’umupira w’amaguru; aha akaba yaragize ati," Byatumye dusobanukirwa ko kutubwira kubahiriza amategeko atugenga bidufitiye akamaro kuko biba bigamije kudushakira umutekano n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa."

Yayijeje ubufatanye mu gukumira ibyaha; byaba ibifitanye isano n’imirimo bakora ndetse n’ibindi muri rusange, kandi asaba bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe.