Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gukumira abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga zikabije byagabanyije impanuka binatanga akazi

Turi mu cyumweru cya 31 mu byumweru 52 Polisi yatangije bya gahunda yo kurwanya impanuka zo mu muhanda, imibare iragaragaza ko kuva ubu bukangurambaga  bwatangira impanuka zagabanutse kugeza ku  gipimo cya 27%. Mu ngamba zo kurwanya impanuka zo mu muhanda harimo no gukumira impanuka zituruka kuri bamwe mu bashoferi batwara ibinyabiziga banyoye inzoga zirenze igipimo cyemewe n’amategeko aricyo 0.08 bya alukoro mu maraso.

Iyi gahunda iri mu byagabanyije imibare y’impanuka zabaga mu gihugu, usibye nibyo kandi yabaye n’uburyo bwo gutanga akazi ku bashoferi batari bafite akazi nk’uko bamwe mu bo twaganiriye babitangaje.

Gutwara ikinyabiziga wasinze ntibigira ingaruka ku buzima bw’utwaye gusa ahubwo bigera no kubakoresha umuhanda bose ndetse n’ibikorwa remezo, akaba ariyo mpamvu uruhare ndetse n’imbaraga za buri muntu bikenewe  mu gushimangira umutekano wo mu muhanda.

Imitwarire mibi y’ibinyabiziga by’umwihariko gutwara wanyoye ibisindisha ni imwe mu mpamvu nyamukuru ziteza impanuka zo mu muhanda zikome mu Rwanda. Hagati y’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2019 kugera muri Kanama habaruwe impanuka zigera kuri 85 ndetse abashoferi  barenga 1200 Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yabafashe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga zirenze ibipimo byagenwe n’amategeko, 0.08  bya alukoro  mu maraso. Ni mugihe abarenga 500 bafashwe mu kwezi kwa Nzeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko impanuka zo mu muhanda ari ikintu kibangamira ubuzima bw’abaturage bikaba bisaba  guhuriza hamwe imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye mu gukumira impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo hakumirwe bamwe mu bashoferi batwara ibinyabiziga banyoye inzoga zikabije, ubu turimo gukorana na ba nyir’utubari, amahoteri n’amaresitora turahura tukaganira kugira ngo turebere hamwe icyakorwa kugira ngo dukumire abantu batwara ibinyabiziga banyoye  inzoga zirenze ibipimo byagenwe n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko ba nyir’utubari, amaresitora n’amahoteri  bitabiriye gahunda ya gerayo amahoro, ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturarwanda kurwanya impanuka zo mu muhanda. Aba nabo bakazajya bafasha Polisi y’u Rwanda kwigisha abakiriya babo  kwirinda gutwara imodoka banyoye inzoga zikabije.

Yagize ati: “Bariya bantu batwara  ibinyabiziga basinze bikabije  ni abakiriya babo,  bakwiye kudufasha kubigisha  ingaruka zo gutwara ibinyabiziga banyoye bikabije, ndetse  aho bakorera  bakagira uburyo bwo gufasha abakiriya babo gusubira mu rugo amahoro kugira ngo n’ejo bazashobore kugaruka.”

Ba nyir’utubari, amaresitora n’amahoteri  biyemeje gufatanya na polisi y’u Rwanda mu rugendo yatangiye rw’ubukangurambaga mu kurwanya impanuka zo muhanda mu gihugu hose.  Uwitwa Hakizimana Vicent  ashinzwe gucunga akabari kitwa  Papa na Mama Guinness gaherereye mu karere ka Kicukiro, avuga ko nyuma y’ibiganiro bagiranye na Polisi y’u Rwanda ubu hari impinduka zigenda zigaragara kuri bamwe mu bashoferi batwaraga banyoye inzoga zirenze ibipimo.

Yagize ati: “Nyuma yo kumva no gusobanukirwa gahunda ya Polisi yo kurwanya impanuka zo mu muhanda cyane cyane izituruka ku batwara banyoye inzoga zirenze ibipimo, ubu hari imyumvire irimo kugenda ihinduka, nta muntu dushobora kwemerera gutwara  imodoka  yanyoye ndetse hari n’ingamba twafashe nka banyir’utubari.”

Zimwe mu ngamba avuga zafashwe harimo kuba barashatse abashoferi bashinzwe gucyura abakiriya baba bazanye imodoka nyuma bakaza kunywa bakarenza ibipimo byagenwe.  Avuga ko  ahantu hatandukanye mu tubari  hashyizwe ibyapa biburira cyangwa bibuza umuntu gutwara ibinyabiziga yanyoye inzoga zirenze igipimo.

Ni mugihe uwitwa Rukundo Deo, nyir’akabari kitwa Torino avuga ko mbere y’uko haba ubukangurambaga bwa gerayo amahoro ubuzima bw’abakiriya babo bwabaga buri mu kaga, ariko ubu bataha amahoro, bakagera mu rugo ayandi.

Yagize ati:  “Kuri ubu ubucuruzi bwacu buragenda neza bitewe n’uko  umutekano w’abakiriya bacu washyizwe imbere, tubashakira abashoferi  babacyura  ntibagire impanuka mu nzira batashye bigatuma n’ejo bagaruka amahoro bityo akazi kacu kakagenda neza.”  

Usibye kurwanya impanuka zo mu mihanda, iyi gahunda yatanze akazi ku bashoferi, bamwe barishimira ko usibye kuba bagira uruhare mu kurwanya impanuka  zo mu muhanda byanatanze akazi ku bashoferi batari bagafite.
 
Uwitwa Muheto Jonathan, atwara abakiriya mu kabari kitwa Papa na Mama Guinness, arashimira gahunda ya Gerayo Amahoro kuko yamufashije kubona akazi ndetse akaba agira uruhare mu kurengera ubuzima bw’abakiriya baba banyoye inzoga mu kabari bakagera iwabo batekanye.

Muheto  yagize ati:   “Abakiriya baba bakeneye abashoferi  bizewe babageza mu rugo iwabo  batabibye  cyangwa ngo babahemukire mu bundi buryo kuko akenshi tubacyura nijoro. Niyo mpamvu utubari tuba twarashatse abashoferi  bizewe bagacyura abakiriya babo bityo bagakomeza gukorana neza, iyi gahunda rero natwe yaduhaye akazi.”

Uwitwa Ngabonziza ni umushoferi  utwara abakiriya bo mu kabari kitwa Torino aragira inama abakiriya  b’utubari  kujya  bifashisha abashoferi aho gutwara imodoka banyoye inzoga zirenze ibipimo.  Ibi bizabafasha kwirinda impanuka zabatwaraga ubuzima ndetse bizabarinda  gucibwa amande igihe bafashwe batwaye banyoye.

Kuva tariki  ya 13 Gicurasi nibwo Polisi y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kurwanya   impanuka zo mu muhanda, ni ubukangurambaga buzwi cyane  nka “Gerayo Amahoro” ni ubukangurambaga bugomba kumara ibyumweru 52. Muri ubu bukangurambaga abakoresha umuhanda bose bakangurirwa guhindura imyitwarire cyangwa imyumvire iteza impanuka zo mu muhanda.

Muri ubu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda igenda ifatanya n’abafatanyabikorwa bakayifasha gusakaza ubutumwa  mu batuye u Rwanda  mu byiciro byose abato n’abakuru, abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga ndetse n’ababyifashisha mu gukora ingendo zabo.  Muri ubu bukangurambaga icyibandwaho ni ukwigisha  abantu kugira ngo umutekano wo mu muhanda ube umuco n’amahitamo  by’abanyarwanda, ariko n’iyubahirizwa ry’amategeko ntiryirengagijwe, kuko urenze ku mategeko y’umuhanda arabihanirwa.

Mu Rwanda gutwara ibinyabiziga wanyoye ibisindisha birenze ibipimo byemejwe n’amategeko,0.08 by’alukoro mu maraso uba ukoze icyaha aho utanga amande  y’amafaranga angana n’ibumbi 150 ufashwe agakorwaho iperereza, muri icyo gihe arikorwaho, uruhushya n’ikinyabiziga yari atwaye bigafatirwa.

Ubushakashatsi bw’umuryango w’abibumbye bugaragaza ko  abantu bari mu kigero  cy’imyaka iri hagati y’itanu(5)  na 29  aribo bibasiwe n’impanuka zo mu muhanda. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibihugu bikennye  aribyo byibasirwa cyane n’impanuka zo mu muhanda aho zikuba inshuro eshatu(3) ku bihugu byateye imbere. Ibi ngo bikaba bituruka ku mpamvu zitandukanye harimo umuvuduko ukabije, gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga zikabije, kutambara ingoferi zabugenewe, kutambara imikandara, ndetse n’uburangare bw’abana.

Icyegeranyo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye cyakozwe mu mwaka wa 2018 k’urujya n’uruza mu muhanda kigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 35 buri mwaka bamburwa ubuzima n’impanuka zo mu muhanda.  Abanyamaguru,abatwara amagare na za Moto buri mwaka  bahitanwa cyane n’impanuka zo mu muhanda kuko abarenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’abagwa mu mpanuka zo mu muhanda tubasanga muri kiriya cyiciro. Ku isi buri nyuma y’amasegonda 24 umuntu umwe apfa azize impanuka zo mu muhanda, mu mwaka wa  2018, mu Rwanda impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu barenga 400, abarenga 600 bazikomerekeyemo.