Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda kubahiriza amabwiriza n’amategeko ajyanye no kugenda mu muhanda no kuwutwaramo ibinyabiziga. Bimwe mu byo basabwa harimo no gushyira mu modoka utugabanyamuvuduko ndetse no kudukoresha neza uko amategeko abiteganya.
Akagabanyamuvuduko ni akamashini gashyirwa mu modoka mu rwego rwo kugirango imodoka yirinde kugendera ku muvuduko udateganyijwe.
Utu twuma dutuma imodoka itarenza umuvuduko w’ibirometero 60 mu isaha. Ishyirwaho ryatwo mu modoka bigenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 26 Gashyantare 2015. Ingingo ya 2 yaryo ivuga ko buri modoka yose itwara abantu n’ibintu igomba kuba ifite utu twuma dukumira umuvuduko urenze uwagenwe.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) JMV Ndushabandi, yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa n’umuvuduko ukabije w’abashoferi. Yagize ati:”abashoferi cyane cyane abakorera mu Ntara hari imihanda minini yaba itambitse cyangwa imanuka, bafite umuco utari mwiza wo kugendera ku muvuduko ukabije, ibi bakabikora bagira ngo bagereyo vuba, ndetse bakore ingendo nyinshi mu kuvana no kugeza abagenzi aha n’aha, bityo bakorere amafaranga menshi.
Uku kugendera ku muvuduko ukabije bishyira ubuzima bw’abashoferi n’abagenzi mu kaga ndetse bikanatera impanuka zidutwara abantu”.
SSP Ndushabandi yakomeje ashimira abashoferi bubahiriza umuvuduko wagenwe, ariko kandi ananenga bagenzi babo bacomora utugabanyamuvuduko mu modoka kugira ngo bagendere ku muvuduko udateganyijwe kugira ngo bihute bagamije gukora ingendo nyinshi.
Kuri iyi ngingo, yasabye abagenzi ndetse n’abandi kudahishira abashoferi bangiza utwo tugabanyamuvuduko, ahubwo ubibonye agatanga amakuru ku ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda hagamijwe kurengera ubuzima bw’abagenzi.
Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yanavuze kandi ko n’uburangare mu gihe utwaye ikinyabiziga nabyo biri mu biteza impanuka. Yabivuze muri aya magambo :”hariho imihanda hirya no hino irimo amakoni menshi, ku buryo umushoferi ashobora kugira ibibazo mu gihe yarangaye. Bishobora kumubera imbogamizi kugarura ikinyabiziga mu mwanya wacyo, akenshi na kenshi arenga umuhanda bityo agakora impanuka”.
Yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika bakagendera ku muvuduko wagenwe, bakirinda uburangare ndetse bakirinda no kuvugira kuri terefone n’ibindi, hagamijwe kwirinda impanuka.
Umuntu ufite amakuru yatuma habaho kwirinda impanuka yaterefona kuri nimero y’113 ya terefone itishyurwa ndetse na terefone 0788311502.
Kinyarwanda
English











