Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Ukwakira, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangije igikorwa cyo gukoresha ibizamini abifuza gutunga impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Umuvugizi w’iryo shami Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko muri uku kwezi abakora ibizamini ari abiyandikishije mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda akanigisha gutwara ibinyabiziga (Auto-Ecoles, Driving Schools).
Yakomeje avuga ko abiyandikishije gukora ibizamini bose hamwe ari 10,325, barimo 4,795 bazakorera impushya z’agateganyo abandi 5,530 bakazakorera impushya za burundu n’iz’inyongera.
Ibi bizamini bikaba byatangiriye mu mujyi wa Kigali, aho biri kubera I Nyamirambo, Remera, Gahanga, Nyandungu no ku Mulindi, bikazarangira ku itariki ya 11 Ukwakira.
Ku itariki ya 13 kugeza kuya 16 Ukwakira, iki gikorwa kizakomereza mu ntara y’Iburasirazuba, nyuma yahoo kuva ku itariki ya 20 kugeza kuya 23 hazakora abo mu ntara y’Amajyepfo n’uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Ngororero na Rutsiro two mu ntara y’Uburengerazuba, kuva kuya 27 kugeza kuya 30 hakazakora abo mu ntara y’Amajyaruguru n’uturere dusigaye tw’intara y’Uburengerazuba aritwo Nyabihu na Rubavu.
CIP Kabanda yasoje agira ati:”Turakangurira abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga batisunze amashuri bakunze kwita “Rusange”kwiyandikisha kuko ibizamini bizakorwa mu kwezi gutaha”.
Kinyarwanda
English











