Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Guhinduza impushya zo gutwara ibinyabiziga zarengeje igihe bikorwa ku buryo budahenze kandi bwihuse

Kongeresha agaciro uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rusanzwe rwararengeje igihe bikowa ku buryo bworoshye kandi buhendutse nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo  mu muhanda. Hishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu. Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Superintendent of Police (SP) JMV Ndushabandi avuga ko guhinduza uruhushya bikorwa ku buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe terefoni igendanwa ku buryo bukurikira: hifashishishwa ubutumwa bugufi ukoresheje terefone umurongo wa MTN.

 Ujya ahandikirwa ubutumwa muri terefone yawe, ukandika inyuguti ya R ugasiga akanya, ukandika nimero yawe y’indangamuntu ugasiga akanya, ukandika akarere wifuza kuzayifatiramo, ugasiga akanya, ukandika nimero ya gitansi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), hanyuma ukohereza ubwo butumwa kuri nimero 3126.

Yakomeje agira  ati:”Impushya zo gutwara ibinyabiziga zongerwa agaciro kuri ubu buryo: abazifite bari hagati y’imyaka 16-65 uruhushya rugira agaciro k’imyaka 10. Abafite imyaka iri  hagati ya 65  na   na 73 bahabwa  uruhushya  rw’igihe kingana no kuva ku myaka  bafite kugera kuri 73 (ni ukuvuga imyaka  73 gukuramo iyo ufite. urugero:niba  ufite 66 uzahabwa urufite agaciro k’imyaka 7). Naho abasaba guhindurirwa bari hejuru y’imyaka 73 impushya zabo zigenda zongerwaho imyaka 3 bitewe n’uko ubuzima buba buhagaze”.

SP Ndushabandi yagize n’icyo avuga ku banyarwanda baba hanze bafite izo mpushya agira ati:”Kimwe n’abandi banyarwanda bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga ku buryo bwa burundu ariko zarengeje igihe (zirengeje imyaka 5 uhereye igihe zakorewe), baba hanze y’u Rwanda nabo bazifite, bararebwa n’igikorwa cyo kuzihinduza.”

Yavuze ko nabo  batagomba gucikanwa n’iki gikorwa kuko  ari uburenganzira bwabo. Yagize ati:” umunyarwanda uba hanze y’u Rwanda akora akazi gatandukanye nawe ufite uruhushya rwarengeje igihe ashobora kwifashisha cyangwa akohereza mwenewabo, umuvandimwe, umuturanyi we cyangwa se inshuti ye akamuhinduriza uruhushya rwe. Cyakora mu gihe urwo ruhushya rwakozwe,  bisaba nyirarwo ko ariwe uza kurwifatira kugira ngo hasuzumwe ko urwo ruhushya ari urwe koko”.

Iki gikorwa cyatangijwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda guhera mu kwezi kwa Mata 2015. Uku guhinduza izi mpushya bikaba bigenwa n’iteka nimero 05/MOS/TRANS/015 ryo kuwa 08 Mata 2015 rigena igihe uruhushya nyarwanda rwo gutwara ikinyabiziga rumara, n’uburyo rwongererwa igihe.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Superintendent of Police (SP) JMV Ndushabandi yavuze ko ufashwe atwaye ikinyabiziga uruhushya rwe rwararengeje igihe afatwa nk’undi wese utubahiriza amategeko y’umuhanda. Uje gutwara uruhushya rwe rwongerewe agaciro, yitwaza indangamuntu ye ndetse n’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’umwimerere asanganywe.

Kuva mu mwaka w’2009 hatangira uburyo bw’ikoranabuhanga bwo guhindura impushya za kera hatangwa izijyanye n’igihe z’ikoranabuhanga, hakiyongeraho n’abandi bagiye bakorera impushya nyuma y’uwo mwaka bakazitsindira; ubu abatunze izo mpushya z’ikoranabuhanga bose ni 237 824.  Muri iki gihe harabarwa impushya zo gutwara ibinyabiziga 66 453 zarengeje igihe; mu gihe impushya zimaze guhindurwa ari 8937.

Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara nimero: 0788311553, 0788311502 na 0788311351.