Imikwabu Polisi y’u Rwanda mu turere twa Gasabo, Gicumbi na Rwamagana yakoze ku itariki 4 Ukuboza yayifatiyemo abagabo batatu bafite ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye.
Muri Nyarugenge hafatiwe uwitwa Hakizimana Janvier afite bule 2900 z’urumogi. Yafatiwe mu murenge wa Nyamirambo.
Mu murenge wa Nyankenke (Gicumbi) hafatiwe umugabo witwa Bajyinama Ildephonse afite litiro 160 za Kanyanga.
Umukwabu wabereye mu murenge wa Gishali (Rwamagana) wafatiwemo uwitwa Ishimwe Olivier afite bule 95 z’urumogi.
Uko ari batatu bafungiwe kuri Sitasiyo za Polisi muri utu turere; ndetse n’ibyo biyobyabwenge ni ho bibitse mu gihe iperereza rikomeje.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje yagize ati:" Icyo abishora mu biyobyabwenge bakwiye kumenya ni uko inzira zose babinyuzamo babyinjiza mu gihugu tuzizi ku buryo abazakomeza kubikora bazafatwa bakanirwe urubakwiye.
Igishimishije kurusha ibindi n’uko umubare munini w’abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’iboyobyabwenge ku buryo batanga amakuru y’ababitunda n’ababicuruza."
Ku bijyanye n’ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ingaruka zo kubyishoramo, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi yavuze ko bitera abantu gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; bityo asaba buri wese kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko bidafite ingaruka mbi ku buzima bwe.
CSP Ndayambaje yibukije ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ndetse n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati:" Abanywa ibiyobyabwenge bamenye ko bashyira ubuzima bwabo mu kaga kuko bikururira uburwayi butandukanye burimo ubufata mu myanya y’ubuhumekero. Ikindi kandi, amafaranga abishorwamo apfa ubusa kubera ko iyo bifashwe birangizwa, kandi ubifatanwe arafungwa ndetse agacibwa n’ihazabu."
Yakomeje ubutumwa bwe agira ati:"Kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge ntibyibagiza umuntu ibibazo afite nk’uko bamwe babitekereza; ahubwo byongera ibibazo mu bindi."
SP Hitayezu yasabye abaturage muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo batanga amakuru yerekeye ababyishoramo.
Kinyarwanda
English











