Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GMT 2024: Amakipe ya Polisi yegukanye ibikombe bibiri n'imidali 9 ya Zahabu

Mu marushanwa atandukanye yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT2024), yabaga mu mpera z’iki cyumweru dusoje, amakipe ya Polisi y’u Rwanda yitwaye neza yegukana ibikombe bibiri n’imidali 18 irimo 9 ya Zahabu.

Mu irushanwa njyarugamba rya Taekwondo, ryaberaga mu Karere ka Kirehe, kuva tariki ya mbere kugeza ku itariki ya 2 Kamena, ikipe ya Police Taekwondo Club yegukanye igikombe n'imidali 9 ya zahabu, imidali 5 y'umuringa (Silver) n’imidali ine ya Bronze.

Si mu irushanwa rya Taekwondo gusa ikipe ya Polisi yitwaye neza, kuko no mu mukino w’intoki wa Volleyball, ikipe ya Police VC mu bagabo yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Gisagara VC; amaseti 3-0 (25-22, 25-19 & 25-18).  

Uyu mukino wari wabanjirijwe n'uwa ½ cy’irangiza, utari woroshye na gato, Police VC yasezereyemo ikipe ya APR VC iyitsinze amaseti 3-2, imikino yombi yabereye  ku kibuga cya Ecole Notre Dame des Anges, i Remera mu Karere ka Gasabo.