Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gishari: Hatangijwe amahugurwa y’icyiciro cya 7 cy’abapolisi ba ofisiye bato

Ku ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mata 2014,  hatangijwe amahugurwa y’icyiciro cya 7 cy’abapolisi bitegura kuba ba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda.

Abatangiye aya mahugurwa bose hamwe ni 400, barimo ab’igitsina gore 29, kikaba ari icyiciro cya kabiri kigiye kubera kuri iri shuri, dore ko ubusanzwe aya mahugurwa yari asanzwe abera mu ishuri rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze.

Atangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana , yabasabye  kurangwa n’ikinyabupfura, bakumvira abarimu babo, bagakorana na bagenzi babo bari kumwe mu mahugurwa niba bashaka kuba abapolisi b’umwuga bazahora berekana isura nziza ya Polisi.

Yanabasabye kwihangana kuko amasomo bagiyemo bashobora kuzasanga abakomereye, aho yababwiye ko umuyobozi mwiza ari “uwihangana nibura undi munota”.

Aha yakomeje ababwira ko igihugu cyacu kiri kwihuta mu iterambere, akaba ariyo mpamvu na Polisi y’u Rwanda igomba kwihuta muri iryo terambere.

IGP Gasana yasoje abasaba kuzakurikirana amasomo yabo neza, bakazavamo abapolisi bahesha ishema igihugu cyacu.

Mu mezi 12 bazamara muri aya mahugurwa bakaba bazabona amasomo atandukanye, arimo ikoranabuhanga, ubuyobozi n’imiyoborere, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’ayandi.