Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GISHARI: Hasojwe amahugurwa y’abarenga 1900 abinjiza muri Polisi y'u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, mu Ishuri ry'amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y'abapolisi bato 1903 abinjiza mu kazi ka Polisi y’u Rwanda. 

Abitabiriye aya amahugurwa y’icyiciro cya 21 yari amaze amezi 9 barimo 1,863 bo muri Polisi y’u Rwanda na 40 bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS) bagizwe n’abasore 1,544 n’ab’igitsinagore 359.

Harimo kandi 178 batorejwe mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) barimo kwiga amasomo ya Kaminuza mu mwaka wa mbere mu mashami arimo Amategeko, Ikoranabuhanga, Indimi, Itangazamakuru n’itumanaho n’Ishami ryigisha igipolisi cy’umwuga (Professional Police Studies).

Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta yagarutse ku ruhare rw’amahugurwa y’abagize inzego z’umutekano mu guhangana n’amayeri y’abanyabyaha.



Yagize ati: “Abanyabyaha inzego z’umutekano zihangana nabo bunguka ubumenyi buri munsi, bahinduranya amayeri, ndetse bagashyira ikoranabuhanga mu mikorere y’ibyo byaha. Ibyo biduha umukoro wo guhora twitoza kugira ngo twiyungure ubumenyi bwo guhangana nabo 
kandi tubahashye.”

Yakomeje avuga ko akazi keza Polisi y’u Rwanda ikora kishimirwa n’abaturarwanda bose bituma abaturage bakora imirimo yabo batekanye byatumye Igihugu cyacu kibarwa mu bihugu bifite umutekano n’ubukungu butera imbere buri mwaka, icyo cyizere kidutera ingufu zo gukomeza gukora neza kurushaho.

Ati: “urugendo rw’amateka y’igihugu cyacu rwatwigishije ko dukwiye guhora dushyize umutekano imbere, kuko twawubuze bihagije, tubona n’ingaruka zabyo. Mu myaka 31 ishize, abanyarwanda twafatanye urunana bituma Igihugu cyacu kiba urugero rwiza rwo kwiyubaka no gutera imbere bizira gusubira inyuma. Ibi byagezweho kubera imiyoborere myiza no gukorera hamwe kw’abanyarwanda.”



Yavuze ko n’ubwo umutekano mu gihugu cyacu wifashe neza muri rusange, hakiri ibyaha n’ibindi bibazo bibangamiye abaturage birimo ubusinzi n’ingaruka zabwo, ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, impanuka zo mu muhanda n’ibindi Polisi ifite inshingano zo gukumira no kurwanya birushijeho, kugira ngo umuturage akomeze kuba mu gihugu yishimiye.

Dr. Biruta yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku cyerekezo cyiza n’ubushobozi ahora ashakira Ministeri y’Umutekano mu Gihugu n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo zishobore kuzuza neza inshingano zo gucunga umutekano w’abaturarwanda n’imitungo yabo.

Yashimiye kandi ubufatanye bw’Abanyarwanda na Polisi y’u Rwanda butuma amakuru aboneka ku gihe, ibibazo bitandukanye bikabonerwa ibisubizo ku buryo bwihuse, ashimira n’ababyeyi bashyigikiye abana babo ngo baze gukorera Igihugu binyuze muri Polisi y’u Rwanda nk’umusanzu w’indashyikirwa mu kubaka igihugu.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa; Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yavuze ko amahugurwa basoje yari agamije kubongerera ubumenyi, ubushobozi na disipuline mu kazi ko gucunga umutekano umunsi ku wundi.



CP Niyonshuti yashimiye Minisiteri y’Umutekano ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nama badahwema kugira ishuri no kuriha ibyangombwa byose kugira ngo rishobore kugera ku nshingano zaryo neza, ashimira abarimu ndetse n’abanyeshuri basoje amahugurwa ku bw’ishyaka n’ubwitange bagaragaje, abasaba kuzakomeza kurangwa na disipuline aho bazaba bari hose kuko ari wo musingi umwuga batangiye wubakiyeho.

Mu gihe bamaze mu mahugurwa bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire iboneye izabafasha mu kazi ka Gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato, arimo; gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva amabwiriza na disipuline, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga umutekano n’ituze muri rubanda, ibikorwa bya Polisi; amategeko; ubufatanye bwa Polisi n’abaturage; ubutabazi bw’ibanze, Gucunga umutekano wo mu muhanda, Ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda, kugenza ibyaha, n’itumanaho.  

Banahawe kandi ibiganiro kuri gahunda za Leta ndetse n’andi masomo azabafasha mu mwuga wa gipolisi bagiye gutangira kugira ngo uko barinda umutekano banakumire icyahungabanya gahunda zose Leta iba yarashyizeho mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.