Kuri uyu wa gatanu taliki ya 30 Kamena 2017, I Gishari mu karere ka Rwamagana, mu ishuri rya Polisi ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (Gishali Integrated Polytechnique) , habereye umuhango wo gusoza amahugurwa atatu atandukanye ku guhangana n’inkongi z’umuriro no kwigisha guhangana nazo.
Mu ijambo rye, umukuru w’iri shuri, CP Vianney Nshimiyimana , yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro (WDA) bafashije iri shuri haba mu bikoresho ndetse n’abarimu ndetse n’ibindi kugirango aya mahugurwa arangire kandi ageze ku ntego yayo.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro (WDA) Jerome Gasana wari witabiriyeb uyu muhango, yishimiye ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na WDA aho yagize ati:” Ibi byose birimo kugerwaho kubera ubufatanye bw’impande zombie kandi iki ni igikorwa cy’intangiriro kuko haracyari urugendo ngo tugere aho twiyemeje.”
Mu gusoza ,Gasana yavuze ko urwego ahagarariye rwishimiye ko, hashojwe amahugurwa y’abagera kuri 30 bazigisha abandi, aho yagize ati:”Turishimira ko hatangiye ibyiciro nk’ibi by’abazigisha abandi kandi birimo abanyarwanda.”
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi , DIGP Dan Munyuza , ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yibukije ko Polisi y’u Rwanda ifite icyerekezo n’inshingano, harimo kurinda abantu n’ibyabo, kugenza ibyaha, gutabara abari mu kaga no guhangana n’inkongi z’umuriro.
DIGP Munyuza yagize ati:” Aya mahugurwa yaje akenewe kuko hasigayeho inkongi z’uburyo bwinshi kandi zangiza byinshi birimo n’ubuzima bw’abantu.”
Amaze gushima ubufatanye burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda na WDA, yaboneyeho gusaba abarangije amahugurwa kuzatabara aho ari ho hose hazaba inkongi bafite ubumenyi n’ibikoresho bihagije kandi bakazafasha no guhugura abandi.
Aha akaba yagize ati:” Aya mahugurwa yari ngombwa kandi azakomeza; yari afite umwihariko wo guhurirwaho n’inzego zitandukanye arizo Polisi n’abafatanyabikorwa bayo kuko nabo bafite kurwanya inkongi mu nshingano zabo.”
DIGP MUnyuza yasabye ubuyobozi bw’ishuri n’ubwa WDA ko aya mahugurwa yakomeza kuko byazafasha ko haboneka ubushobozi bwo kubyigisha abaturage maze bikagera kuri benshi bashoboka kuko inkongi nazo zishobora kuboneka aho ari ho hose.

Yakomeje agira ati:” Kwirinda inkongi n’izindi mpanuka bisaba kwigisha no kuzamura imyumvire y’abanyarwanda ku by’inkongi, turasaba abafite aya mahugurwa gushyiramo imbaraga ngo agree kuri bose.”
Yifashishije ingero z’inkongi zabaye ahandi mu minsi ya vuba , DIGP Munyuza yavuze ko 90 ku ijana by’inkongi ziterwa ahanini n’ibikoresho byaba iby’ubwubatsi cyangwa ibyo mu mazu bitujuje ubuziranenge maze asaba muri rusange kumenya kugenzura ibikoresho cyane cyane ibikoresha umuriro kandi asaba ko amakamyo n’ibindi bitwara ibikomoka kuri peteroli bitajya byegerezwa umuriro n’ibiwukomokaho kuko byoroshya ko inkongi ibaho.
Mu gusoza, yashimiye abitabiriye amahugurwa bose n’abagize uruhare mu itegurwa n’imigendekere myiza yayo maze agira ati:” Twese dufatanyije nk’abanyarwanda twakwirinda inkongi kandi nta bundi buryo bwo kubigeraho uretse amahugurwa nk’aya.
Aya mahugurwa yahuje abapolisi, abakora mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ndetse n’abaturutse mu bigo byigenga bishinzwe umutekano nka Isco, Excel Security Company, VCSS, RGL n’izindi.. bose bagera kuri 98.
Habanje amahugurwa yakozwe n’abantu 50 yo kurwanya inkongi z’umuriro yatangiye muri Mutarama agera muri Werurwe, aya kabiri nayo yarangijemo abagera kuri 48 atangira muri Werurwe asoza muri Gicurasi, aya gatatu yari agenewe abazahugura abandi, yatangiye ku italiki ya 29 Gicurasi akaba yashoje uyu munsi, yo akaba yarakurikiranywe n’abagera kuri 30 bavanywe muri ya matsinda abiri ya mbere.
Kinyarwanda
English











