Abapolisi 21 baturutse mu bihugu bya Etiyopiya Burundi n’u Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Kamena, batangiye amahugurwa azamara ukwezi, akaba yaragenewe abapolisi bazahugura abandi mu bihugu byabo baba bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu bihugu bitandukanye.
Aya mahugurwa ari kubera mu kigo gihugura abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye kiri i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Akaba yarateguwe na Polisi y’u Rwanda, ibifashijwemo n’umutwe w’inkeragutabara muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF-COM).
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda (DIGP) Dan Munyuza, yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuzakurikirana amasomo yabo neza, nabo bakazaba abarimu beza mu bihugu byabo, akazafasha abapolisi babo gukora akazi ko kubungabunga amahoro aho bakoherezwa neza.
DIGP Munyuza yavuze ko “amamhugurwa nk’aya atyaza ubwenge bw’abapolisi bakagaragaza ubuhanga aho boherejwe hose mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga”.
Uwari uhagarariye umutwe w’inkeragutabara muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF-COM), Senior Superintendent Wanderi Mwangi, yashimiye u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, kubera uruhare bagira mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye birimo amakimbirane.
Wanderi yasabye ibihugu bigize uyu muryango gushyira mu bikorwa umwanzuro wa 1325 w’umuryango w’abibumbye, uyu mwanzuro ukaba usaba ibihugu byose kongera umubare w’abagore bajya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo gukumira, no gukemura amakimbirane, kugarura amahoro n’ubwiyunge mu bihugu birimo amakimbirane.
Ikigo gihugura abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye kiri i Gishari cyashinzwe mu 2012, kikaba kimaze guhugura ibyiciro 8 by’abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro, harimo itsinda ry’abapolisi 140 baturutse mu gihugu cy’u Burundi.
Kinyarwanda
English











