Abapolisi basaga 500 bakorera mu ishuri rya Polisi ry'amahugurwa riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri, bazindukiye mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake.
Ni igikorwa nk'uko bisanzwe bafashijwemo n’ikigo cy’Igihugu cy'Ubuzima (RBC), abapolisi bakaba bakishimiye bagaragaza ko gutanga amaraso azafasha abayakeneye ari kimwe mu bikorwa by'ingenzi bagomba gukora kugira ngo batabare abaturage bashinzwe kurinda cyane ko na bo ayo maraso ashobora kubatabara hagati yabo cyangwa agafasha abavandimwe n'inshuti.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko ku bapolisi, iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, gikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y'u Rwanda n'ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC) ariko kandi bikaba no mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage.
Yagize ati: "Umutekano w'abaturage dushinzwe kurinda urushaho kugenda neza iyo bafite ubuzima bwiza kuko ntawe ushobora gutekana mu gihe yugarijwe n'uburwayi. Gutanga amaraso rero ku bapolisi uretse kuba biri mu bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y'u Rwanda n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), mu rwego rwo gushyigikira gahunda y'igihugu yo gufashisha amaraso, biri no mu nshingano zacu zo gucunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage harimo no kubafasha mu bijyanye n'ubuzima."
Uwera Lydie, umukozi wa RBC ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso, n’ubukangurambaga mu ntara y'Iburasirazuba, yavuze ko iyo utanze amaraso uba utabaye ubuzima bwa benshi
Yagize ati: "Aya maraso iyo tuyabonye tuyashyikiza ikigo kiyatunganya kugira ngo abashe guhabwa no gutabara abarembye bayacyeneye."
Yakomeje agira ati:" Abantu bakunze gucyenera amaraso harimo abana bari munsi y'imyaka 5, ababyeyi bari kubyara, abarwaye indwara zikomeye urugero nka cancer ndetse n'inkomere."
Uwera yavuze ko mu rwego rw'iterambere ubu bishimira ko umurwayi ucyeneye amaraso kuyamugezaho bitakigoye kuko bakoresha utudege duto tutagira abapilote(Drone) maze akagera ku murwayi kare akabasha kumutabara.
Yakomeje ashimira abapolisi n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri rusange; ku muhate bagira mu gukorana na RBC mu kurengera ubuzima bw'abaturage batanga amaraso.

Ati: "Nk'uko muba mwarabitojwe kurinda umuturage iyo utanze amaraso uba umurinze icyashoboraga gutwara ubuzima bwe bityo rero ni iby'agaciro kubagira muri iki gikorwa kuko amaraso mutanga atabara benshi."
Yasoje atanga ubutumwa ku baturarwanda bose muri rusange abasaba gukunda gutanga amaraso kuko nubwo utayacyenera uwawe yayacyenera, ikindi ko bakwiye kwirinda inzoga bakimakaza umuco wa Tunyweless kuko abantu bishoye mu kunywa inzoga nyishi byazarangira abatanga amaraso babuze bityo ubuzima bw'abari bayacyeneye bukahagendera.
Kinyarwanda
English










