Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Kamena, abapolisi 19 basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bibiri yo ku rwego rwa mbere rw?abarimu (ToT) mu ishuri ryigisha abapolisi, PTS Gishari, riherereye mu Karere ka Rwamagana.
Ni icyiciro cya kabiri cy?abapolisi bakurikiraga aya masomo bakaba bahugurwaga n?abarimu bo mu kigo cy?Umuryango w?Abibumbye gishinzwe amahugurwa n?ubushakashatsi (UNITAR).
Aya mahugurwa yo ku rwego rwa mbere, azakurikirwa n?ibindi byiciro bibiri kugira ngo yuzuze ubumenyi buhagije, yungure abapolisi ubumenyi n?ubuhanga bucyenewe buteganywa n?ikigo cya UNITAR.
Ku byo bahuguwe hagiye hibandwa ku buryo bwo gutangira isomo, uburyo bufasha mu kwiga, Kwiha intego zijyanye n?isomo ryateguwe, zibasha gusuzumwa, Kugerwaho, zifite akamaro, kandi zubahiriza igihe cyagenwe, uburyo bwo gukurikira cyangwa gutanga ibitekerezo, hamwe n?uburyo bunoze bwo kwigisha abandi n?ibindi.
Umuyobozi w?Ishuri rya PTS Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuri Polisi y?u Rwanda mu guteza imbere no kuzamura ubumenyi n?ubushobozi bwo gutanga amahugurwa ku barimu bigisha abapolisi.
Yagize ati: "Polisi yiyemeje guharanira amahoro mu karere ndetse no hanze yako binyuze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, nk'inshingano zayo zishingiye ku itegeko nshinga. Kugira ngo iyi mihigo igerweho, tugomba kugira abapolisi babishoboye, bafite disipulini, ubuhanga kandi babigize umwuga, kandi bizagerwaho binyuze mu mahugurwa ahoraho."
Yongeyeho ko ubu bufatanye hagati ya Polisi y?u Rwanda na UNITAR, buzafasha kugera ku bushobozi bwuzuye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
CP Niyonshuti yakomeje agira ati: "Aya masomo agamije kubongerera ubushobozi buzabafasha mu gutanga amahugurwa yo kubungabunga amahoro, abungure ubumenyi n?ubuhanga bucyenewe buzabafasha no mu kubona abapolisi bazaba bari ku rwego mpuzamahanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, bahuriramo n?abo mu bindi bihugu, abasaba kurushaho guha agaciro amahugurwa n?ubunyamwuga."

Kinyarwanda
English











