Mu rwego rwo gukomeza guha ubumenyi abapolisi b’u Rwanda hagamijwe kugira igipolisi cy’umwuga, kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Nzeri, mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, hatangijwe amahugurwa y’ukwezi kumwe y’abagenzacyaha 90 baturutse hirya no hino mu gihugu, bakaba bazahugurwa mu bijyanye no gukora iperereza ku byaha bitandukanye.
Amahugurwa yatangijwe akaba arimo ibyiciro 2 aho kimwe kigizwe n’abapolisi b’aba ofosiye bazahabwa amahugurwa yo ku rwego rwisumbuye ajyanye no gukumira no gutahura ibyaha, naho ikindi cyiciro cy’abagenzacyaha 60 bo ku rwego rw’abapolisi bato bakazahugurwa ku bugenzacyaha bw’ibanze.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi wungirije mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) akaba anakuriye ishami rya Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP)Tony Kuramba, yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro, aho yagize ati :”Aya mahugurwa azabongerera ubushobozi bwo gukora akazi kanyu neza, akaba azanabafasha kugenza ibyaha biri kugaragara muri iyi minsi, cyane cyane ibikoreshwa ikoranabuhanga”.
Yabwiye aba bapolisi ko amahugurwa ari ingenzi kuko baziyungura ubumenyi, aho yanavuze ko azatuma barushaho kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo.
ACP Kuramba yakomeje avuga ko nibarangiza aya mahugurwa bagakora akazi kabo neza, bazaba bari gufasha Polisi y’u Rwanda kuzuza inshingano zayo zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo.
Yasoje abasaba kuzakurikira neza amasomo yabo, maze ubumenyi bazakuramo bakazabugeza kuri bagenzi babo batarahugurwa.
Aya mahugurwa akaba yarateguwe na Polisi y’u Rwanda ibitewemo inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).
Kinyarwanda
English










