Abapolisi 63 bayobora abapolisi ku rwego rw’uturere ndetse n’abakuriye ubugenzacyaha ku rwego rw’uturere, Intara n’Umujyi wa Kigali, bari mu mwiherero w’iminsi itatu ukaba ugamije kubongerera ubumenyi mu byerekeranye n’uko bakuzuza inshingano zabo zo gukora akazi kabo neza no kuyobora neza bagenzi babo b’abapolisi banoza akazi kabo ka buri munsi.
Uyu mwiherero urimo kubera mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana. Uyu mwiherero watangiye tariki ya 11 Nzeri ukaba wafunguwe ku mugaragaro uyu munsi tariki ya 12 Nzeri,n’ Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana. Yavuze ko amahugurwa nk’aya ari ngombwa kubera imiterere y’akazi hirya no hino abapolisi bakora.
Mu isomo yahaye abo bapolisi ryibanze ahanini ku buyobozi mu bya gipolisi, yavuze ko abapolisi bagomba gukorera neza abanyarwanda hagamijwe gteza imbere imibereho myiza y’abaturage, nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adahwema kuvuga ko abanyarwanda bose bagomba kugira amahoro, amahirwe angana ndetse bakagira n’ubuzima bwiza.
IGP Gasana akaba yakomeje abwira abo bapolisi bari mu mwiherero, ko bagomba kumenya neza ibintu bitandukanye byabafasha gukora neza akazi; birimo kumenya aho bakorera n’ibyaha bikunze kuhakorerwa, ibishobora guhungabanya umutekano muri ako gace, umutekano wo mu muhanda, imihindagurikire y’ikirere, ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, imikoranire n’ibitangazamakuru binyuranye mu kazi ka buri munsi n’ibindi.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasobanuriye abo bapolisi kandi n’ibirebana n’uko wayobora amatsinda y’abantu no kuberekera umurongo n’inzira, kubagenzura, no kubaha ingero nziza mu kazi.
Yanaganiriye nabo ku buryo uyobora abapolisi neza bityo intego ugamije kugeraho bakayumva neza bityo buri wese akabigira ibye akabyiyumamo.
IGP Gasana yabwiye abo bapolisi kumenya neza akazi kabo n’inshingano bakagasobanukirwa nta rujijo. Ikindi yababwiye ni ugukorera hamwe bagafatanya.Umuyobozi agafata icyemezo cyiza kandi gisobanutse biturutse ku bubasha n’ubushobozi uba ufite aho ukorera ariko kandi ukorana n’abaturage.
Ikindi Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abo bapolisi apolisi, ni uguhora buri gihe bari ku murongo, bakamenya ndetse bagasuzuma ibyakozwe byose mu kazi bashinzwe.
Yakomeje ababwira ko umuyobozi ari utekereza, agakurikirana ibyakozwe, agakora cyane kandi agatanga raporo y’akazi ku bamukuriye ndetse akagisha inama abamuyobora. Yanababwiye ko abo uyobora mugomba kuba muri kumwe bityo mugakorera hamwe, mukumvikana. Umuyobozi kandi ni upanga akazi, agaha ibikoresho abo ayobora n’uburyo bwo gukora akazi neza, bagafatanya gushyira mu bikorwa inshingano zabo.
Yababwiye ko umuyobozi mwiza agomba kugira gahunda y’akazi, kumenya amakuru, gutanga amabwiriza y’akazi,kumenya uko imibereho y’abapolisi yifashe n’uko yarushaho kuba myiza, gukurikirana uko abapolisi bakora akazi n’ibindi.
IGP Gasana yavuze ko uko gukora neza akazi kujyana no guharanira ko habaho umutekano usesuye, amategeko yubahirizwa, habaho iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Byose bikaba bigomba kuzuzanya.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yasoje abasaba kwiyumvamo no guharanira kuba abayobozi beza bakabyigisha abo bayobora barangwa n’imyitwarire myiza buzuza inshingano zabo.
Kinyarwanda
English











