Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gishali: Abapolisi 300 bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso

Mu gitondo cy’iki cyumweru mu ishuli rya polisi i Gishali mu karere ka Rwamagana habere igikorwa cyateguwe na polisi kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu gihugu (RBC).

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abapolisi bakorera I Gishali ndetse na banyeshuli bakurikirana amasomo ya cadet course na bakurikirana amasomo y’ibanze abagira abapolisi (basic training course).

Abagize uruhare muriki gikorwa cy’ubugiraneza bose bagera kuri 300 aho buri wese yatanze amaraso angana na ml 450 ku bushake.

Umukangurambaga mu kigo cy’ubuzima RBC mu ntara y’iburasirazuba Uwera Lydie akaba yavuze  ko bishimiye cyane uko iki gikorwa cy’umunsi umwe cyagenze aho abapolisi bitabiriye k’ubwinshi avuga ko ubu ari ubwa kabiri aho muri 2010 nabwo abapolisi bangana na 128 bitabiriye kino gikorwa kandi ubu umubare ukaba wikubye hafi kabiri.

Yakomeje avuga ko aya maraso agiye gufasha abantu bayakeneye kandi ko atabara abari mu kaga nk’abantu bahuye n’impanuka ndetse n’izindi ndwara zituma umuntu akenera kongererwa amaraso.

Uwera yakomeje avuga ko bishimiye uburyo polisi yabakiriye ndetse ikabafasha n’imitegurire y’icyo gikorwa.

Akaba yashoje ashimira ikigo cya Gishali kuri ubwo bufatanye aho buri byiciro by’abanyeshuri bizajya bikangurirwa gutanga amaraso ku bushake.

Umuyobozi w’ishuli rya Gishali ACP Denis Basabose yashimiye abapolisi bitabiyrie icyo gikorwa cyo gutanga amaraso akomeza avuga ko Polisi ifite inshingano zo gutabara abari mu kaga ndetse no gukora ibikorwa bituma abaturarwanda barushaho kugira umutekano ndetse n’ubuzima bwiza.

ACP Basabose yakomeje avuka ko iki gikorwa kizajya kiba igihe cyose abanyeshuli benshi bazajya baba bakurikirana amasomo yabo kuri iryo shuli rya Gishali bigakorwa ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC .