Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gishali: Abapolisi 1323 basoje amahugurwa y’ibanze abinjiza mu mwuga wa gipolisi

Kanda Hano urebe Amafoto y'uwo muhango

Kuri uyu kabiri tariki ya 11 Werurwe 2014 mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’ibanze, aho abapolisi 1323 bayarangije, bemerewe kuba abapolisi b’u Rwanda bo ku rwego rwa Police Constable, iri peti bakaba barihawe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu nk’uko biteganywa n’amategeko.

Aya mahugurwa y’ibanze yari amaze igihe cy’amezi icumi. Abagizwe abapolisi muri Polisi y’u Rwanda, bakaba barahawe amasomo atandukanye ajyanye no kubungabunga umutekano muri rusange, ikoranabuhanga mu iperereza, amategeko, ubutabazi bw’ibanze, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha n’andi, nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali CP Joseph Mugisha.

Umuyobozi w’iryo shuri akaba yashimiye abanyeshuri barangije ayo mahugurwa, uburyo bayakurikiranye neza barangwa n’imyitwarire myiza. Yabasabye kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe baharanira inyungu z’abanyarwanda.

Kanda Hano urebe Amafoto y'uwo muhango

Nyuma yo guha ibihembo batatu barushije abandi mu gihe cy’ayo mahugurwa no guha ipeti abarangije ayo mahugurwa y’ibanze, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harerimana yahaye ubutumwa burimo impanuro abo bapolisi bashya.

Yagize ati” Murakaza neza mu mwuga w’ishema wa Polisi utuma amategeko yubahirizwa. Polisi yubahiriza amategeko bityo bigatuma ayo mategeko nayo yubahirizwa na buri wese”. Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yakomeje abwira abinjiye mu mwuga wa gipolisi, ko abaturage hirya no hino biyambaza Polisi mu iyubahirizwa ry’amategeko, bityo abasaba kuzaba intangarugero mu bikorwa byiza mu kazi kabo, bakitandukanya n’ibyaha bitandukanye nka ruswa n’ibindi.

Minisitiri Mussa Fazil Harerimana yavuze kandi ko yizeye ko aba bapolisi bashya bazakora neza imirimo bazashingwa, kuko bafite ubuyobozi bwiza bwaba ubwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubw’igihugu cyacu.

Yasoje avuga ko kuba umupolisi ari ijisho ry’abaturage bituma aba agomba kububaha no gufatanya nabo, bityo Polisi y’u Rwanda igakomeza kuzuza inshingano zayo.

Kanda Hano urebe Amafoto y'uwo muhango