Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara:Polisi ifunze umugabo ukekwaho gushaka kwica umugore amutaye mu musarane

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 27 Kanama 2013, Polisi ikorera mu karere ka Gisagara, yataye muri yombi umugabo witwa Karengera Emmanuel w’imyaka 42 y’amavuko  ukekwaho, n’ubwo abyemera, gutamu  musarane wa metero 4 z’uburebure  umugore witwa Nahimana Francine w’imyaka 52 y’amavuko, akaba yamutaye mu musarane w’inzu y’uwitwa Nyabyenda Theogene acumbitsemo ari naho bamusanze.

Nk’uko Nahimana abitangaza aho arwariye, ngo uyu mugabo basanzwe barabyaranye umwana ubu ufite imyaka 9, akaba we n’umukobwa we bari baje gusura uyu mugabo n’ubwo ahabana n’umugore we w’isezerano, maze bigeze nijoro, uyu mugabo asaba Nahimana ko bakorana imibonano mpuzabitsina undi aranga, dore ko yari yabasanze mu nzu barayemo; hashize umwanya umugore ashaka kujya ku musarane , maze Karengera aramukurikira amusunikira mu mwobo  w’umusarane wari wubatse nabi nk’uko uyu mugore abitangaza, ibi bikaba byarabaye mu ijoro ryo ku wa kane taliki ya 22 Kanama 2013 mu karere ka Gisagara, umurenge wa Musha, mu kagari ka Bukinanyana.

Kuri uyu wa kabiri rero, nyuma y’iminsi itanu yose,  nibwo umwana uba muri uru rugo yagiye muri ubu bwiherero maze ngo yumva ikintu cyinyagambura ahita abimenyesha abandi , nibwo Polisi ,inzego z’ibanze n’abaturage baje bakamukuramo  aho yahise ajyanwa kwa muganga naho Karengera ahita atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikonko, aho yemera icyaha akanasaba imbabazi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo Chief Superintendent Hubert  Gashagaza  akaba yamaganye iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi nubwo uwo cyari kigamije guhitana bitashobotse, avuga ko ibikorwa nk’ibi by’ubunyamaswa Polisi y’u Rwanda izajya ikurikirana ababikoze bakabiryozwa, akaba yaboneyeho kugaya Inzego zishinzwe amakuru n’umutekano mu mudugudu n’akagari  ko hari  izidakora neza akazi kazo kuko bitumvikana ukuntu umuntu abura iminsi ingana kuriya ariko ntibabimenyeshe nibura n’inzego zishinzwe umutekano nka Polisi n’izindi,...

Chief Superintendent Gashagaza  yaboneyeho kandi kwibutsa inzego zibanze, za komite za kominiti polisingi gukaza umurego mu kwegera abaturage, kandi hakagaragazwa imiryango yifitemo amakimbirane kugira ngo yegerwe by’umwihariko, yarangije kandi yibutsa izo nzego kwigisha abaturage bose ko kumenya no gutangira ku gihe amakuru yahungabanya umutekano ari inshingano ya buri wese bityo ibyaka bikajya bikumirwa bitaraba.

Ingingo ya 28 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ku  ihanwa ry’ubwinjiracyaha mu gihe umugambi wo gukora icyaha utagezweho, ivuga ko Ubwinjiracyaha buhanirwa n’ubwo icyari cyagenderewe kitashoboye kugerwaho  bitewe n’impamvu nyir’ugukora icyaha atashoboye kumenya.

Ingingo ya 140 kandi ijyanye n’ ubwicanyi ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi kandi bihanishwa igifungo cya burundu.