Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gisagara yagiranye inama n’abaturage bo mu murenge wa Gikonko, bakangurirwa kwirinda ibyaha cyane cyane ibishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Uhagarariye inama y’abagore mu karere ka Gisagara Nyirarukundo Françoise wari witabiriye iyi nama, yakanguriye abagore ba Gisagara bagomba kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa kuko rigira ingaruka kuri buri wese aho yagize ati:”Kurwanya ihohohterwa rishingiye ku gitsina ntibigomba guharirwa inzego z’umutekano gusa, bikwiye kuba inshingano za buri wese kuko ingaruka z’umutekano mucye zigera kuri buri wese”.
Assistant Inspector of Police (AIP) Uwambaje Marie Chantal, umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe kwirinda no gukumira ibyaha (DCLO) mu karere ka Gisagara, yabakanguriye kwirinda ibyaha abasaba kudaceceka igihe bahohotewe ahubwo bakajya bageza ibibazo byabo ku nzego zibishinzwe.
Yakomeje avuga ko iyo uhohotewe ugaceceka bikugiraho ingaruka kuko na nyuma y’aho ukomeza guhohoterwa kuko ubukora aba abona nta ngaruka byamugizeho.
AIP Uwambaje yavuze ko ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi, bifite intandaro ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’izindi nzoga z’inkorano.
Yashimye kandi abaturage ubufatanye burangwa hagati y’abaturage ba Gisagara na Polisi mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Kinyarwanda
English











