Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara:Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto basabwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Polisi mu karere ka Gisagara  ku bufatanye n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

Inspector of Police (IP), Alphonse Nkaka,ku ya 31 Nyakanga, yagiranye ibiganiro n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari  72 bo mu murenge wa Mugombwa aho basuzumiye hamwe uko  imikoranire  ndetse hanafatwa ingamba zokurushaho kubumbatira umutekano muri uyu murenge.
Iyi nama yari  yitabiriwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge  wa Mugombwa, Gilbert  Nyirimanzi, yabereye mu kagali ka Mugombwa.

IP Nkaka yasabye abari bitabiriye inama kwibumbira mu mashyirahamwe, no kurangwa n’isuku ku mubiri,kubahiriza amateko y’umuhanda no kwirinda ibiyobwabwenge.

Yabasabye kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha haba aho bakorera ndetse naho batuye,bakihutira kumenyesha Polisi  byihuse abarenze ku mategeko nubwo baba bagenzi babo.

IP Nkaka yakomje abasaba kwirinda guheka abagenzi barenze n’imitwaro, umuvuduko urenze,n’indi myitwarire inyuranije ukubiri n’amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka zihitana abanntu zikangiza ibintu bitandukanye.

Nyirimanzi yabasabye aba bakora umwuga wo gutwara moto muri uyu murenge kujya bitabira gahunda za Leta zirimo Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé),n’Umuganda ndetse bakabishishikariza n’abandi.

Aba bakora uyu mwuga wo gutwara moto mu murenge wa Mugombwa biyemeje kwubahiriza amategeko y’umuhanda,gutangira amakuru ku gihe y’icyahungabanya umutekano cyose aho bazaba bari hose.