Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gisagara yasabye abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kwirinda ibyaha.
Babisabwe ku itariki 17 Gashyantare na Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere .
Ubu butumwa yabutangiye mu nama yagiranye n’abagize Komite zo kwicungira umutekano bagera kuri 50 bo mu kagari ka Ruturo, ho mu murenge wa Kibirizi.
IP Uwambaye yashimye abagize uru rwego ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano aho batuye, ariko na none abasaba kutadohoka, ahubwo bakarushaho kunoza ibyo bashinzwe.
Yababwiye ko ibikorwa by’abanywi b’ibiyobyabwenge nk’urumogi bihungabanya ituze rya rubanda, maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya itundwa, icuruzwa, n’inyobwa ryabyo.
IP Uwambaye yakomeje ababwira ko bitera ababinywa gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yababwiye kandi ati:"Mujye musobanurira abaturanyi banyu ndetse n’abandi muri rusange ko ibiyobyabwenge, uretse kubatera gukora biriya byaha, bishobora kubatera uburwayi bunyuranye, ndetse ko biteza abantu ubukene kubera ko iyo bifashwe byangizwa, kandi ubifatanywe agafungwa no akanacibwa ihazabu."
Yasabye kandi abagize uru rwego kujya bakangurira abandi kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, no guha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abari gucura imigambi yo kugikora.
Umwe muri abo bagize Komite zo kwicungira umutekano bo muri aka kagari ka Ruturo witwa Nyatera Daniel yagize ati:" Nasobanukiwe ko guhanahana amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa. Kuva ubu, ngiye kurushaho kubyitaho."
Yavuze ko azashyira mu bikorwa inama bagiriwe, kandi ko agiye kurushaho kwita ku nshingano ze.
Kinyarwanda
English











