Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, ku bufatanye bwa Polisi ikorera muri aka karere ndetse n’ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego zishinzwe umutekano zikorera mu karere, habaye inama n’urwego rwa DASSO hagamijwe kurwibutsa inshingano zarwo no kuvugurura imikoranire yarwo n’izindi nzego.
Ni inama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu ako karere, CIP Evode Nkurunziza, abayobora inzego zishinzwe umutekano mu karere n’abandi bayobozi ku rwego rw’akarere .
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara yatangije inama ashimira inzego zose uko zitwaye mu gihe cy’amatora. Aho yashimiye urwego rwa DASSO anarusaba gukomeza kwitwara neza mu nshingano zarwo za buri munsi.
Meya Rutaburingoga yagize ati:” Abagize urwego rwa Dasso turabasaba ubufatanye n’inzego zishinzwe gucunga umutekano kuko aribwo buryo bwonyine butuma mugera ku nshingano zanyu, murasabwa kandi kujya mutanga amakuru y’ikintu cyose gishobora kuba cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.”
CIP Evode Nkurunziza yavuze ko iyi nama n’abagize urwego rwa Dasso igomba gusuzumira hamwe imikorere n’imikoranire hagati yabo, Polisi ndetse n’izindi nzego, hagamijwe gukomeza kubungabunga umutekano aho yagize ati:” Tugamije kubibutsa inshingano zanyu nk’urwego rushinzwe kunganira akarere mu kubungabunga umutekano kuko bamwe muri mwe bashobora kwirara bakwibagirwa inshingano zabo.”
Yakomeje agaragaza ko Dasso nk’urwego rukorera mu karere rufasha mu kunganira no kubungabunga umutekano mu nzego z’ibanze, Polisi nayo izakomeza kuruba hafi haba mu bujyanama ndetse no gufatanya ibikorwa bimwe na bimwe.
CIP Nkurunziza yagize ati:” Ibyo dufatanyamo ni byinshi n’ubwo buri rwego rusanganywe inshingano zarwo bwite ariko twese tuba dushaka umutekano w’abaturage n’ibyabo; niyo mpamvu musabwa guhora mwiteguye no gukunda umurimo mukora kugirango muhe serivisi nziza abo mugomba gukorera.”
Yakomeje ashimira urwego rwa Dasso uko rwitwaye mu gihe cy’amatora, anarusaba gukomeza gukora kinyamwuga aho yagize ati: “Mwebwe nk’urwego rufasha mu kunganira no kubungabunga umutekano mu nzego z’ibanze, mugomba kumva neza akazi kanyu kandi mugakora kinyamwuga, mukorana n’izindi nzego , mutangira amakuru ku gihe kandi vuba mu kurwanya no gukumira ibyaha byagaragara mukarere ka Gisagara.”
Aha yongeyeho ati : « Mu nyungu z’abaturage nanone , mugaragaze kandi muvugishe ukuri ku karengane, ruswa n’ibindi bikorerwa abaturage kuko nibo dushinzwe kurinda, nimufatanya n’izindi nzego , nizeye ko byose bizagenda neza bityo abo dukorera bashobore kubona ibyo bafitiye uburenganzira. »
CIP Nkurunziza yashoje ijambo rye abasaba kuba intangarugero mu myifatire kugirango bagirirwe icyizere n’abaturage, kurwanya icyatambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zose ndetse bakarwanya akarengane, ruswa n’ibindi byakorerwa abaturage.
Urwego rwa DASSO rwavutse kuva ku itariki ya 30 Gicurasi 2014, rukaba rwarasimbuye icyahoze cyitwa “Local Defence”. Uru rwego rushinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo n’imyanzuro y’akarere irebana n’umutekano, rukaba rukorana n’izindi nzego z’umutekano mu gucunga umutekano ndetse runakorana n’izo nzego mu kurinda no gutabara igihe habaye ibiza.
Kinyarwanda
English










