Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara: Umugoroba w’ababyeyi ni urubuga rwo kwikemurira ibibazo no kwiteza imbere

Ku itariki ya 11 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara ifatanyije n’ububuyozi bw’akarere yagiranye ibiganiro n’abaturage bari bitabiriye umugoroba w’ababyeyi; bashimangira ubwabo ko  ari imwe mu nzira zo kungurana ibitekerezo hagamijwe kwikemurira ibibazo, gukumira ibyaha babigizemo uruhare no kwiteza imbere.

Ibi biganiro  byabereye mu midugudu yose igize aka karere. Ubwo yari mu mu murenge wa  Mugombwa, akagari ka Mugombwa, umudugu w’Impinga, aho abaturage basaga ijana bitabiriye uyu mugoroba w’ababyeyi; Mutunganyi Marc wari uhagarariye  akarere ka Gisagara yagize ati:”Uyu ni umwanya mwiza muba mubonye nk’ababyeyi wo  kugira ngo musuzumire hamwe ibigenda neza n’ibitagenda kugirango mubashe gushakira ibisubizo hamwe ibibazo mufite  mu rwego rwo kurushaho kunoza iterambere ry’imibereho myiza yanyu.”

Yakomeje asaba  abaturage kwirinda ikintu cyose cyakurura umwuka mubi hagati yabo, aho yatanze urugero ku bashakanye agira ati:” mu gihe bagiranye amakimbirane hagati yabo iterambere mu rugo rirahagara bityo n’uburere bw’abana bukabura”.

Mutunganyi yavuze kandi ati:”Iterambere ry’urugo rishingira ku kumvikana kw’abashakanye kuko bajya inama y’icyabateza imbere bombi bashyize hamwe; ibyo bikanafasha abana kwigira ku mico yabo myiza. Bituma abana nabo  bakura bashyize hamwe nta makimbirane abarangwaho, ibi rero ni ukubaka umuryango mwiza utarangwamo amakimbirane.”

Uushinzwe imikoranire myiza no guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, izindi nzego  n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Gisagara Assistant Inspector of Police (AIP) Innocent Nshimiyimana we yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yagize ati:”Abishyize hamwe nta kibananira, burya iyo abantu bahuriye ku mugambi umwe byanze bikunze bawugeraho, ni muri urwo rwego iyo muhuye nk’uku muba mugomba kurebera hamwe, icyaca amakimbirane hagati yanyu mu ngo, mugaharanira icyabateza imbere, mugatanga amakuru hakiri kare y’ikintu cyose cyashobora guhungabanya umutekano.”

Yakomeje agira ati:”Nimwe muzi ibibazo bishobora kuvuka hagati yanyu, abahohotera abo bashakanye, abahohotera abana n’abagore, abanywa ibiyobyabwenge n’ibindi byaha. Ibi byose rero iyo bidakemuwe mu maguru mashya nibyo bitera ya makimbirane.”

Yongeye gukangurira abaturage kujya batanga amakuru y’ingo zibanye nabi no kuba hafi yazo bakazigira inama, ibyo badashoboye kwicyemurira bakabigeza kuri Polisi no ku zindi nzego hakiri kare,ndetse bakitabira na gahunda za leta zitandukanye.

Abaturage bari bitabiriye uyu mugoroba w’ababyeyi bavuze ko ibi bibafasha,kuko iyo bahuye barushaho kumenya ibibazo biri hagati yabo bakamenya n’uburyo babikemura, biyemeza gukomeza kuzawitabira kurushaho.