Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara : Umugabo w’imyaka 29 yatawe muri yombi na Polisi azira gutanga ruswa

Kuwa Gatanu taliki ya 6 Ukuboza 2014 , mu karere ka Gisagara, umurenge wa Save, akagari ka Zivu, umugabo witwa Felix Harerimana wo mukigero cy’imyaka 29 y’amavuko, afunzwe azira gutanga ruswa y’amafaranga 10,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko  Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo kuwa kane tariki ya  6 Ukuboza ubwo Polisi yari iri mu kazi kayo gasanzwe ko kubaza ibinyabiziga ibyangombwa, uyu mugabo yaje atwaye moto ifite purake ya 179 RCD, Polisi yamuhagaritse isanga atambaye imyenda yabugenewe yambaye( jire) nta n’ibyango yari afite umupolisi amubajije  ibyangombwa  arabibura.

Moto yahise ijya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndora, ariko Harerimana yahise atega indi moto akurikira umupolisi  witwa  Assistant Inspector of Police AIP Innocent Kamanzi, amubwira ko yamufasha akamurekurira moto, nawe amubwira ko ajya kwishyura amande hanyuma akaza agatwara  i moto ye, nyuma umupolisi abaibwira abamuyobora ko ashaka kumuha ruswa y’amafaranga ibihumbi 10,000  hanyuma niko  guhita  amufata, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndora.

Kuri iki cyaha, Umuvugizii wa Polisi mu ntara y’amajyepfo Chief  Superintendent (CSP) Hubert Gashagaza, yashimiye uyu mupolisi wafashe uyu munyacyaha, anagira inama abaturage ko batagomba  gosho Polisi muri ruswa kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko, kandi ko nabo bagomba kubimenya.

CSP Gashagaza yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese  gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.

Uyu mugabo nahamwa n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, aho igira iti” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije  n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze  imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze   cyangwa yashatse gutanga”.