Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GISAGARA: Polisi yagaruje moto yari yibwe

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Gisagara, yafashe umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, ucyekwaho kwiba moto yafatanywe yo mu bwoko bwa Yamaha AG100.

Yafatiwe mu mudugudu wa Kamweko, akagari k’Agahabwa mu Murenge wa Kigembe, ahagana ku isaha ya saa munani zo mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 3 Kanama, asunika moto ifite nimero RA 055 U,  acyekwaho kwiba mu mudugudu wa Ruvugizo, akagari ka Higiro mu murenge wa Nyanza na wo wo mu Karere ka Gisagara.  

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze uwafashwe yari kumwe na mugenzi we wahise atoroka akibona inzego z’umutekano.

Yagize ati: “Nyuma yo guhabwa amakuru saa sita z’ijoro, n’umuturage utuye mu murenge wa Nyanza, ko abuze moto ye aho yari yayiparitse ku marembo y’inzu ye, Polisi yahise itangira ibikorwa byo kuyishakisha, ahagana ku isaha ya saa munani nibwo haje kugaragara abantu babiri mu kagari k’Agahabwa bayisunika, umwe muri bo ariruka, hafatwa mugenzi we wari usigaye.”

Amaze gufatwa yemeye ko bari bayibye bafite gahunda yo kuyishakira umukiriya, ku bw’amahirwe macye lisansi ikaza kubashiriraho, ari nayo mpamvu bafashwe bayisunika.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyanza, mu gihe hagishakishwa uwatorotse, moto bafatanywe isubizwa nyirayo.

SP Habiyaremye yashimiye uwibwe wihutiye gutanga amakuru yatumye moto ifatwa itaragera kure, aboneraho umwanya wo kuburira abagikomeje kwishora mu bujura n’ibindi byaha ko nta gihe kinini cyashira badafashwe na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Ingingo ya 166 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. 

Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ikomeza ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba 2 iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.