Mu mpera z’icyumweru gishize, mu karere ka Gisagara habereye inama yahuje ubuyobozi bwa Polisi muri aka karere n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ( Rwandan Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) bo mu murenge wa Muganza.
Iyi nama yari igamije kwigira hamwe uko hanozwa imikorere y’urwo rubyiruko mu gukumira no kurwanya ibyaha, n’uko banoza gahunda y’ibipanze gukorwa muri iyi minsi mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Uwimana M. Rose atangiza iyi inama, yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bashyira mu gukumira ibyaha no mu bikorwa biteza imbere abaturage n’uko bakorana n’izindi nzego.
Yagize ati,"Ndabashimira ubushake mukorana akazi kanyu, uko mubera ijisho ubuyobozi aho mutuye mu tugari no mu midugudu, mukagira uruhare mu kubumbatira umutekano w’abaturage."
Yanabashimiye uko bakorana n’izindi nzego, anabizeza ko yiteguye gukomeza gukorana na bo.
Yabasabye gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo, bakaba intangarugero, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi no gukorana na bo mu gukumira no kurwanya icyaha, ibiyobyabwenge no gushyira mu bikorwa gahunda zose za Leta.
Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Mugombwa, Inspector of Police (IP) Jean Claude Serubibi, yabibukije kuba ijisho rya bagenzi babo, bagahagurukira gukumira icyaha kitaraba.
IP Serubibi yagize ati,"Uruhare rwanyu ni ingenzi mu kubumbatira umutekano w’abaturage. Mukomeze gushyira imbere kuba ijisho rya bagenzi banyu, muharanira gukumira icyaha kitaraba."
Yabibukije gukorana na Polisi; cyane cyane mu bikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi.
Uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Muganza, Nsanzimana Diogene, yashimiye Polisi y’u Rwanda, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, uburyo bakomeje kubaba hafi, babaha ubufasha n’impanuro bibafasha gushyira mu bikorwa inshingano biyemeje.
Kinyarwanda
English











