Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara: Polisi yafashe amasashe agera ku bihumbi 4

Polisi ikorera mu karere ka Gisagara mu murenge wa Nyanza mu kagari ka Nyaruteja yafashe amasashe ibihumbi bine. Aya masashe yafatanwe uwitwa Bukuru Emmanuel w’imyaka 21.

Umuvugizi wa Polisi  mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko Bukuru amasashe yari ayakuye mu gihugu cy’u Burundi  aza kubonwa na bamwe mu baturage batanga amakuru. 

Yagize ati   “Umwe mu baturage yaduhaye amakuru avuga ko Bukuru yinjije mu gihugu amasashe mu buryo bwa magendu. Abapolisi baramukurikiranye bamufatana amakarito 20 arimo amasashe yari agiye gucuruza mu karere ka Huye.”

CIP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru, ikimenyetso cy’uko bamaze gusobanukirwa ububi bw’ikoreshwa ry’amasashe n’ingaruka zayo ku bidukikije. Ni ikimenyetso kandi kigaragaza uruhare rwabo mu gukumira ibyaha.

Yakomeje agaragaza ko amasashe ari mu bicuruzwa bibujijwe ku butaka bw’u Rwanda gusa haracyagaragara abayakura muri bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda  bakayazana mu buryo bwa magendu.

CIP Twajamahoro yasabye abaturage kutajya bemera ko bapfunyikirwa mu masashe kuko hari ibindi Leta yateguye kandi bitagize icyo bitwara ibidukikije  ahubwo bakihutira agutanga amakuru.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza rivuga ko ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu ngingo ya 10 bavuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Mu ngingo ya 12 ivuga ko Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.