Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara: Polisi irasaba abaturage kudahishira abakora inzoga zitemewe

Abaturage bo mu karere ka Gisagara barasabwa kudakingira ikibaba  abantu bakora bakanacuruza inzoga zitemwe. Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mutarama 2019 ubwo hamenwaga mu ruhame inzoga zitemewe zigera kuri litiro 1, 680 zo mu bwoko bwa muriture.

Izi nzoga zikaba zarafatanwe abantu barindwi(7), bane bo mu murenge wa Mugombwa, abandi 3 ni abo mu  murenge wa Muganza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo , Chief  Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi  yavuze ko kugira ngo izi nzoga zifatwe byaturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati”Turashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’izi nzoga zitujuje ubuzirange  zizwi ku izina rya Muriture. Kugira ngo dufate bariya bantu bazikoraga abandi bakazicuruza byaturutse ku makuru twahawe n’abaturage.”

Yasabye  abaturage gukomeza kugira umuco wo gutanga amakuru bagakomeza kugaragaza  abakora izi nzoga kimwe n’abandi bakora ibyaha bitandukanye bishobora guhungabanya umutekano.

CIP Karekezi yanabasabye kandi kwirinda kwishora mu kunywa izi nzoga kuko ziba zitujuje ubuziranenge, bityo zikaba zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo no ku mutekano wabo.

Ati” Izi nzoga zitera indwara zitandukanye mu mubiri w’umuntu ndetse zikanagira uruhare mu gutuma uwazinyoye akora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu ngo,ihohotera, gufata ku ngufu,ubujura n’ibindi bitandukanye.”

CIP Karekezi yibukije abaturage  ko Polisi y’u Rwanda itazigera yihanganira abanyabyaha ari nayo mpamvu yabasabye ko bahagurukira icyarimwe bakarwanya izi nzoga kimwe n’ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe.

Abafatanwe inzoga bahise bajyanwa ku mirenge yabo kugira ngo bacibwe amande.

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande  y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.