Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gisagara umurenge wa Save yafatanye Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 23 mu rugo rwe litiro 410 z’inzoga zitemewe zizwi ku izina rya”Muriture”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko Nshimiyimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Kubera ko abaturage bacu bamaze gusonanukirwa ububi bw’inzoga zitujuje ubuziranenge batanze amakuru ko hari umuturage uzenga kandi zikaba ziri kwangiza ubuzima bwabo.  Natwe twahise dutegura igikorwa cyo kumufata.”

CIP Karekezi yabwiye abaturage ko izi nzoga ziza ku isonga mu guhungabanya umudendezo w’abaturage ariko ko Polisi iri maso mu kurwanya abazenga mu buryo bwose bushoboka.

Yagize ati “Izi nzoga z’inkorano zangiza ubuzima bw’uwazinyoye akaba imbata yazo kuko uwazinyoye wese usanga ariwe urangwaho ingeso mbi; nk’ubujura, gukubita no gukomeretsa ,gufata ku ngufu,amakimbirane yo mu ngo n’ibindi.Niyo mpamvu abantu bose bakwiye kumva ko kubirwanya ari inshingano za buri wese turengera ubuzima bwacu.“

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese ushaka gukora cyangwa gukwirakwiza izi nzoga kuko ziri mu biyobyabwenge u Rwanda rwahagurukiye kurwanya.

CIP Karekezi yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe yatumye uwo muturage afatwa, abasaba kudahwema kugaragaza umuntu wese babona ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge( RBS) bwagaragaje ko inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Amabwiriza y’iki kigo  ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugera ku bihumbi 500 ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga zitujuje ubuziranenge ubundi zikamenwa mu ruhame.