Ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano mu karere ka Gisagara bwatumye hafatwa bimwe muri byo ndetse byangirizwa imbere y’abaturage.
Ibi byabaye kuwa kabiri tariki ya 8 Gicurasi bibera mu mu kagari ka Cyamukuza Umurenge wa Ndora, ahangijwe Litiro 135 za Kanyanga, Litiro 2175 z’inzoga z’inkorano zizwi nka “Muriture” n’ibiro 20 by’urumogi.
Nyuma y’iki gikorwa, abaturage basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, banasabwa kugira uruhare mu kubirwanya kuko biri ku isonga mu bihungabanya umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome wari uyoboye iki gikorwa, yasabye abagifite umuco wo kwishora mu biyobyabwenge kubihagarika, kuko uretse kuba bihungabanya umutekano binakanagira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha.
Aha yaravuze ati:’’ Nizera ko buri wese amaze kubona ko nta nyungu iri mu gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kuko nk’uko mubibonye ibyafashwe birangijwe kandi tuzakomeza gushaka n’ibindi bikiri mu baturage tubyangize. Buri muturage akwiye gukoresha amahirwe ahari akiteza imbere, haba mu kwibumbira mu makoperative, ndetse no gukora indi mirimo ibyara inyungu yemewe n’amategeko.’’
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gisagara Superintendent of Police (SP) John Nsanzimana, mu butumwa bwe yagarutse ku bufatanye burangwa hagati ya Polisi n’abaturage nk’uburyo bunoze bwo gukumira ibyaha.
Yagize ati:’’ Iyo inzego z’umutekano zikorana neza n’abaturage, amakuru atangirwa ku gihe, tukabasha gukumira ibyaha nta munyacyaha urahungabanya umutekano w’abaturage dushinzwe kurinda. Ndashimira abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’ibi biyobyabwenge nkandi nkangurira n’abandi ko iyi gahunda nabo bayigira iyabo.’’
Umwe mu bigeze kuba imbata y’ibiyobyabwenge ubu akaba yarabivuyemo witwa Sinamenye Jean Paul, yahaye ubuhamya abaturage, avuga ibibazo byamuteye n’uko aho amaze kubiviramo ubu afitiye akamaro umuryango we n’abaturanyi.
Yaravuze ati:”Ibiyobyabwenge nabishowemo n’umuntu nitaga inshuti yanjye, anyumvisha ko bizatuma nkora ibyo ntashoboraga gukora, birangira mbaye imbata yabyo ku buryo iyo nabiburaga nakoreshaga uko nshoboye kose ngo mbone amafaranga yo kubigura, ndetse nkaba nanayiba.”
Yavuze ko ubu hari urubyiruko rubyishoramo kubera kutamenya ububi bwabyo, agira inama abashinzwe uburezi ko inyigisho zigisha abana ububi bw’ibiyobyabwenge baziha umwanya mu mashuri, ababyeyi nabo bagafata iya mbere mu kubigisha ububi bwabyo.
Ibikorwa nk’ibi kandi byanabereye mu kagari ka Mubuga, mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, ahangijwe Litiro zisaga 1500 z’inzoga z’inkorano.
Kinyarwanda
English











