Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gisagara: Hatangiwe ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya Sida n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Tariki ya 13 Ukuboza mu Murenge wa ndora mu karere ka Gisagara habereye igikorwa cyo gukangurira urubyiruko kwirinda icyorezo cya Sida n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge. Ubutumwa bukaba bwaranyujijwe mu mikino, mu marushanwa, mu mbyino  no mu ndirimbo. Usibye gutanga ubutumwa bwo kudakoresha ibiyobyabwenge, urubyiruko rwari aho rwipimishije ku bushake icyorezo cya sida kugira ngo bamenye uko bahagaze biryo bafate n’ingamba zo guhashya burundu icyo cyorezo.

Mu ijambo ry’uwari umushyitsi mukuru akaba ahagarariye urubyiruko mu karere Rukundo Noel yabwiye urubyiruko ko arizo mbaraga z’igihugu, ko bagomba kwirinda kwiyandarika bakoresha ibiyobyabwenge n’ibisindisha kuko aribyo bivamo intandaro yo kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi basaruramo icyorezo cya SIDA. Ibi bikaba bidindiza iterambere ry’umuryango kuko ibyakabateje imbere byangirika ndetse n’iterembere ry’igihugu rikahazaharira kuko n’ubwo imiti igabanya agakoko ka SIDA ari ubuntu, Leta yo iba yayishyuye amafaranga menshi yagakwiye gukora ibindi byazamura iterambere ry’abanyarwanda. Ubutumwa bw’uwo munsi bwasojwe no guhemba amakipe n’abantu bitwaye neza ku giti cyabo nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa atandukanye harimo n’ibihangano bihamagarira urubyiruko kudakoresha ibiyobyabwenge no kwirinda icyorezo cya Sida.